Uko wahagera

Kameruni Yashenye Inkambi ya Boko Haram


Kameruni iratangaza ko ingabo zayo zirukanye Boko Haram mu mujyi wa Goshi, uri kuri kilometero 15 muri Nijeriya uvuye ku mupaka wa Kameruni.

Minisitiri w’itumanaho wa Kameruni, Issa Tchiroma Bakary, asobanura ko bahitanye abarwanyi ba Boko Haram 162, babohoza n’ingwate z’abasivili amagana b’abanyanijeriya n’abanyakameruni.

Abasilikali ba Kameruni babili bonyine ngo bapfushije babili gusa. Ingabo za Kameruni, Nijeriya, Cadi, Nijeri na Benini zashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram kuva mu mwaka ushize.

XS
SM
MD
LG