Uko wahagera

Amerika Yiteguriye Guhana Bikomeye Uburusiya


Perezida wa Amerika Donald Trump
Perezida wa Amerika Donald Trump

Itsinda ry’abasenateri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bo mu mashyaka yombi, aba-Repubulika n’aba-Demokarate, barangije gutegura umushinga w’itegeko riteganya ibindi bihano bikaze ku Burusiya.

Umwe mu bawuteguye, Senateri Lindsey Graham w’umu-Repubulika, yatangaje ko ntacyo ibihano bisanzweho byagezeho kuko bitabujije Uburusiya kwivanga mu matora y’Amerika ataha mu kwezi kwa 11.

Ati: “Ibyo duteganya byo bizahungabanya Putin na leta kugera igihe bazahagarikira kwinjira mu matora yacu no kugaba ibitero byo mu ikoranabuhanga ku bikorwa remezo byacu, kugera igihe bazavira mu ntara ya Crimee y’igihugu cya Ukraine no muri Syria.”

Mugenzi we w’umu-Demokarate bafatanije, Senator Bob Mendendez, nawe yagize, ati: “Tugomba gukarira Putin kugera igihe azumvira ko tudashobora kwihanganira imyitwarire ye.”

Ibihano bishya biteganya guteza leta y’Uburusiya ingorane mu rwego rwo kuguza amafaranga, mu rwego rw’ingufu, kugura ubutare bwa uranium mu mahanga. Biteganya kandi no gukora ku byegera bya Perezida Putin mu nzego za politiki n’ubukungu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG