Uko wahagera

Americana yo ku italiki ya 7/9/2011


Americana yo ku italiki ya 7/9/2011
Americana yo ku italiki ya 7/9/2011

Americana ni ikiganiro kibagezaho ibyaranze Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cyashize no mu gihe tugezemo.

Ku cyumweru taliki ya 11/9/2011, Abanyamerika bazibuka imyaka icumi ishize babonye ku butaka bwabo amahano y’ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu ibihumbi bitatu. Baribaza impamvu inzego z’iperereza zitabashije kubiburizamo.

Igihe ibyo bitero byabaga, Michael Hayden yayoboraga ikigo cyitwa NSA, National Security Agency, gishinzwe iperereza mu by’itumanaho, birimo kumva ibivugwa kuri telephone hose ku isi. Yari mu biro bye. Nawe akimenya ibibaye, umuyobozi w’ikigo cy’iperereza ryo hanze y’igihugu CIA, George Tenet, yahise amuhamagara kuri telephone. Ati: “Yarambajije, ati: “Mike, ufite iki? Naramushubije, nti: “George, ntagushidikanya ku wabikoze… Twese twari twari tuzi ko ari al-Qaida.”

Ubu rero abaturage baribaza, bati: “None se ko inzego z’iperereza zari zibizi, kuki ntacyo zakoze ngo zibiburizemo?” Abantu benshi bavuga ko ari bwo bwa mbere izo nzego zakoze ikosa rikomeye cyane gutyo muri iyi myaka 70 ishize, nk’uko zananiwe kumenya ko Abayapani bategura gutera icyambu gikomeye cyane cya gisilikali cya Leta zunze ubumwe z’amerika cyitwa Pearl Harbor mu 1941 mu ntambara ya kabili y’isi yose. Hayden nawe arabyemera. Ati: “N’ubwo twari tuzi ko twugarijwe, twabuze ubushishozi bwo gutahura uburemere bw’icyo cyago.”

Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo kuri 11 y’ukwa cyenda mu 2001, leta yashyizeho commission yo kubikoraho anketi yihariye. Iyo commission yasanze buri rwego rw’iperereza rwari rufite icyo ruzi, ariko zose zananiwe gushyira hamwe ayo makuru zari zifite.

Mu 2004 Inteko ishinga amategeko, Congress, yahereye kuri iryo somo noneho ishyiraho ku rwego rwa government umuyobozi w’igihugu ushinzwe iperereza, kugirango abe umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi zose. Congress yashinze kandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba.

Ibyo bikorwa byose n’ibindi byatanze umusaruro kuko, nk’uko ababikurikiranira hafi babyemeza, muri iyi myaka icumi al-Qaida yacitse intege cyane, ndetse n’umutwe wayo, Osama bin Laden, waracitse mu kwa gatanu gushize. Inzego zibishinzwe ariko zemeza ko amashami ya al-Qaida, nka al-Qaida yo mu kigobe cy’Abarabu cyangwa al-Shabab yo muri Somalia, agiteye inkeke. Nyamara si yo ateye ubwoba cyane kurusha udutsiko tw’imbere muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG