Uko wahagera

Americana yo ku italiki ya 20/09/2011


Amerika ntiyifuza ko Palestina yemerwa nk’igihugu cyigenga muri iyi minsi.

President w’ubuyobozi bwa Palestina, Mahmoud Abbas, afite umugambi wo gusaba mu cyumweru gitaha ko Umuryango w’Abibumbye wemera igihugu cye. Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko izakoresha ububasha bwayo bwitwa veto.

Mu mwaka ushize, President Obama yavugiye imbere y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko muri uyu mwaka w’2011 Palestina izaba yabaye leta yigenga, ituranye na leta ya Israeli nayo yigenga. None yarabihinduye. Yabitewe na politiki y’imbere mu gihugu cye.

Muri iki gihe cyegereje amatora, ibipimo byerekana ko President Barack Obama afite amanota make cyane mu Banyamerika b’Abayahudi. Kandi amajwi yabo arakomeye cyane. Bafite kuva myaka na myaka umurage wo guha amajwi yabo ishyaka ry’aba-Democrats President Obama akomokamo. Banayamuhundagajeho mu 2008. Abahanga babisesengura bemeza ko Abanyamerika b’Abayahudi barega umukuru w’igihugu cyabo ko adashyigikiye Israeli bihagije. Ndetse batangiye kwerekana uburakali bwabo. Mu minsi ishize, hari intebe y’umudepite yagombaga gutorerwa uyicaramo ukomoka mu mujyi wa New York. Abanyamerika b’Abayahudi bamamaje kandi batora umuntu wo mu ishyaka ry’aba-Republicans, bityo atsinda candidat w’umu-Democrat bapiganwaga. Bavuze ko ari ubutumwa bashaka guha President Obama.

Abayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicans baharanira kuba candidat mu matora ya President wa Republika nabo barega President Obama ngo afite ubushake bwo guha akato inshuti nyanshuti, ari yo Israeli. Ariko umuvugizi we, Jay Carney, yashimangiye imbere y’abanyamakuru, ati: “President akomeye cyane ku mutekano wa Israeli. Birigaragaza kandi ni ntabanduka.”

XS
SM
MD
LG