Uko wahagera

Umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Erlinder Yarekuwe


Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwategetse ko Umunyamategeko w’umunyamerika, Prof. Peter Erlinder, wari mu buroko mu Rwanda, afungurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwategetse ko Umunyamategeko w’umunyamerika, Prof. Peter Erlinder, wari mu buroko mu Rwanda, afungurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufungura Peter Erlinder rushingiye ku nyandiko eshatu z’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaraza uburwayi butandukanye uwo munyamategeko afite, no ku rundi rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Madamu Hillary Clinton ruziherekeje rwemeza umwimerere wazo.

Uburwayi bwa Erlinder ni imwe mu mpamvu zitandukanye abamwunganira bari batanze bajuririra ifungwa rye. Ni yo yonyine urukiko rukuru rwahaye agaciro rutegeka ko asohoka muri gereza nkuru ya Kigali yari afungiyemo. Urukiko rukuru rusanga ubwo burwayi bwe bushobora kuba nabwo bwaragize uruhare mu byo yatangaje akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Nta kintu na kimwe mu bijyanye n’amategeko urukiko rukuru rwategetse Erlinder kubahiriza. Rwamusabye gusa gushyikiriza ubushinjacyaha aderese ze zuzuye bwamubarizaho mu Rwanda mu gihe buzamucyenera.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Kariwabo Charles, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko iryo rekurwa nta mbibi ryamushyizeho. Pr Erlinder yemerewe gusohoka mu Rwanda.

Icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Pr Erlinder cyafashwe nyir’ubwite atahibereye. Umwe mu bamwunganira, Me Kazungu Jean-Bosco, yabwiye urukiko ko yari mu bitaro kubera uburwayi bwe. Abamwunganira bashimye icyemezo cy’urukiko.

Abantu batandukanye bari basabye ko Peter Erlinder arekurwa nta mananiza. Mu babisabaga harimo urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwagaragazaga ko afite ubudahangarwa ahabwa n’umwuga akora muri urwo rukiko. Nta gaciro urukiko rukuru rw’u Rwanda rwabihaye. Kimwe ndetse n’ibyasabwaga n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ko yaguma mu buroko.

Mu rukiko rw’Arusha, Pr Erlinder aburanira Major Ntabakuze Aloys, wahoze ategeka umutwe w’ingabo z’u Rwanda wari ugizwe n’abasilikali bamanukira mu mitaka. Yari amaze iminsi 20 muri gereza. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside, no gukwiragiza ibihuha byahungabanya umudendezo w’u Rwanda. Byose yarabihakanye.

Urubanza rwe rwakurikiranwe n’abantu benshi., barimo ushinzwe affaire politic muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali. Rwanakurikiranwe na Madamu Ingabire Umuhoza Victoire, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

XS
SM
MD
LG