Uko wahagera

Ambasaderi Susan Rice ati: Mu Rwanda Nta Bwinyagambuliro bwa Politiki.


Ambasaderi Susan Rice ati: Mu Rwanda Nta Bwinyagambuliro bwa Politiki.
Ambasaderi Susan Rice ati: Mu Rwanda Nta Bwinyagambuliro bwa Politiki.

Ambassadeur wa Reta Zunze Ubumwe mu muryango w’abibumbye Susan Rice yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Urwo ruzinduko rulibanda ku bukungu, ubuhinzi n’iterambere mu rwego rw’ubuzima.

Yavuze ko n’ubwo hari ibintu bishimishije byagezweho muri ibyo byiciro, muri politiki y’u Rwanda ngo nta bwinyagambuliro. Kuri we ngo ugereranije n’ibyo byiciro bindi ngo kuri politiki imiryango irafunze .

Ambasaderi Rice yashimye u Rwanda avuga ko mu myaka 17 ishize igihugu cyageze ku bintu byinshi mu rwego rw’ubukungu, umubano n’amahanga, ubuhanga mu by’ubucuruzi, ibidukikije no mu byerekeye kwita ku buzima, technologie no mu bireba uburenganzira bw’abategarugoli.

Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’ibindi bihugu mu byerekeye guha ingufu abagore.

Ati mu mwaka w’2008 abagore babonye imyanya 45 kuri 80 mu nteko ishingamategeko, bikaba bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe rukumbi ku isi kugeza uyu munsi, aho abagore bagize ubwiganze mu nteko ishingamategeko. Ati: ibi bituma abandi dusigaye tugira ikimwaro.

Mu byo yavugiye I Kigali, ejo kuwa gatatu, Madamu Rice yanavuze ko, u Rwanda ari incuti, ashobora kubwiza ukuri. Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rurushijeho kugira ubuzima bwiza, rurushijeho gukira no kugira abantu bize, ariko ko mu byerekeye politiki ruri inyuma y’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika.

Ati: Haracyari Inzitizi. Abakozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abanyamakuru, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akenshi batinya gukora ibiterane mu mahoro, no kuvurira ahagaragara. Bamwe baratotejwe. Bamwe batewe ubwoba n’ababahamagara ku matelephoni nijoro, batabazi. Abandi ntawe uzi irengero ryabyo.

Mu kwezi kwa 6, umuryango Amnestie Internationale, wanenze u Rwanda, utangaza imibare igaragaza uko, ruhagaze mu byerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uvuga ko, mu mwaka ushize, aho prezida Paul Kagame, yabonyemo 93 ku ijama by’amajwi mu matora, nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka bwari buhari.

Guverinema y’u Rwanda yavuze ko, ibyo atari ukuri. Yongeyeho ko, raporo ya Human Rights Watch, inenga imikorere y’inkiko, nta shingiro ifite.

Madame Rice, yanashimye guverinema y’u Rwanda, izwi cyaneho kurwanya ruswa yivuye inyuma. Yanashimye kandi uburyo u Rwanda rwateye imbere muri Technologie, avuga ko abantu bakoresha internet, bikubye incuro zirenga ibyiri mu myaka mike ishize. Ati :Technologie izahindura imibereho y’abanyarwanda.

XS
SM
MD
LG