Uko wahagera

Amatora y’Umukuru w’Igihugu Aciyemo Ibice Nigeria.


An international observer take notes at a polling place in Daura, Nigeria, Saturday, April 16, 2011.
An international observer take notes at a polling place in Daura, Nigeria, Saturday, April 16, 2011.

Amajwi y’agateganyo arerekana ko amajyaruguru yiganjemo Abayislamu atandukanye n’amajyepfo y’Abakristu.

President Goodluck Jonathan ni we uza imbere by’agateganyo mu ibarura ry’amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa gatandatu. N’ubwo ibarura rigikomeza, birasa n’ibigaragara ko ashobora guhita atsinda ku buryo bwiganje, noneho icyiciro cya kabili ntikibe ngombwa.

Koko rero, Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe amatora iratangaza ku rubuga rwayo rwa Internet ko President Jonathan amaze gutsinda muri leta 21 kuri 29 zimaze kubarura amajwi. Kugirango umucandida atsinde agomba kwegukana leta 24 kuri 36 zigize Leta zunze ubumwe za Nigeria.

President Jonathan ni umukristu ukomoka mu majyepfo ya Nigeria. Akurikiwe mu majwi na Muhammadu Buhari, wabonye amajwi cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu higanje Abayislamu akomokamo.

Major-General Buhari yategetse Nigeria akili mu ngabo z’igihugu hafi imyaka ibili, kuva ku italiki ya 31 y’ukwezi kwa 12 mu 1983 kugeza mu kwa 8 mu 1985. Icyo gihe yari yakoreye coup d’Etat president w’umu-civil Shehu Shagari. Buhari nawe yakuweho na coup d’Etat ya Major-General Ibrahim Babangida. Nyuma Buhari yaje kwiyamamaza inshuro ebyili mu matora ya President wa Republika, buri gihe agatsindwa.

Abantu b’indorerezi bavuga ko ibikorwa by’iterabwoba bitabujije aya matora yo muri Nigeria kuba mu ituze. Ntibyabujije n’abaturage kujya gutora ari benshi. Muri ibyo bikorwa by’iterabwoba, polisi ya Nigeria ivugamo igisasu cyaturitse kuwa gatandatu i Kaduna mu majyaruguru y’igihugu. Cyakomerekeje abantu umunani.

XS
SM
MD
LG