Uko wahagera

Afurika Izibohora Ite Nyuma y'Intwari Nelson Mandela?


Ishusho ya Nelson Mandela yatangarijwe i Pretoria taliki ya 16/12/2013.
Ishusho ya Nelson Mandela yatangarijwe i Pretoria taliki ya 16/12/2013.
Abayobozi b’ibihugu by’isi n’imiryango taliki ya 10 y’ukwa 12 umwaka wa 2013, bitabiriye imihango yo gusezera kuri Madiba Nelson Mandela muri Afurika y’Epfo. Mandela yari umuyobozi warwanije politiki ya ba gashakabuhake ya apartheid.

Nelson Mandela yitabye Imana taliki ya gatanu y’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2013, afite imyaka 95 y’amavuko. Mandela yabaye intangarugero mu kwitanga no guharanira ko Afurika y’Epfo ndetse n’Afurika mu buryo bwa rusange byakwigobotora ingoma z’ubutegetsi bukandamiza abaturage.

Perezida w’Amerika Barack Obama, ari kumwe na madame we Michelle, ndetse n’uwahoze ari perezida George Bush na madame we Laura bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Mandela. Ba perezida Bill Clinton na Jimmy Carter bo bari i Johannesburg kwifatanya n’abakuru b’ibihugu, ibyamamare byo kw’isi ndetse n’abanyafurika y’Epfo mu gusezera kuri Mandela.

Umurambo wa Madiba Nelson Mandela washyinguwe ku musozi avukaho wa Qunu mu ntara ya Eastern Cape mu muhango wa gihanga.

Ese Afurika izibohora ite nyuma y’itabaruka rya Nelson Mandela? Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyo gusoza umwaka wa 2013, umunyamakuru Etienne Karekezi w’Ijwi ry’Amerika aravugana n’impuguke mu bibazo bya politiki mpuzamahanga, ububanyi n’amahanga ndetse no gukemura impaka.

please wait

No media source currently available

0:00 0:31:48 0:00
Ibishamikiyeho

please wait

No media source currently available

0:00 0:30:36 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG