Uko wahagera

Afuganisitani: Igisasu cy'Umwiyahuzi Cyahitanye Abantu 40


Ubwiyahuzi muri Afuganisitani buhitana abantu benshi
Ubwiyahuzi muri Afuganisitani buhitana abantu benshi

Igisasu cy’umwiyahuzi mu gihugu cya Afghanistan cyahitanye abantu 40 mu burasirazuba bw’igihugu.

Jenerali Mohammad Zahir Azimi, umuvugizi wa ministeri y’ingabo yavuze ko uwo mwiyahuzi yiturikije hafi y’isoko ry’akarere ka Urgun kari mu ntara ya Paktika. Azimi yongeyeho ko abantu 42, bakomeretse bikomeye.

Ubuyobozi buvuga ko uyu mwiyahuzi yiturikije ubwo yageragezaga guhunga abashinzwe umutekano. Iki gitero cyangije ibikorwa by’inshi birimo amazu y’umucuruzi. Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari watangaza ko ariwo wagize uruhare muri iki gitero.

Intara ya Paktika yibasiwe, yegereye agace ka Pakistan aho inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo kurwanya abataliban, n’indi mitwe ishamikiye ku gatsiko ka al-Qaeda.

XS
SM
MD
LG