Uko wahagera

Inama y’Ikigo Mpuzamahanga ku Bushobozi Afrika, Cyimaze Gishinzwe


Umunsi wa mbere w’inama mpuzamahanga ku myaka 20 ikigo mpuzamahanga ku kongerera ubushobozi Afrika, cyimaze gishinzwe wihariwe ’abaminisitiri bo muri Afrika bashinzwe ubukungu, igenamigambi n’iterambere mu rwego rwo gutegura iyo nama.

I Kigali, harasozwa inama mpuzamahanga ku myaka 20 ikigo mpuzamahanga ku kongerera ubushobozi Afrika, cyimaze gishinzwe. Umutekano ku bantu bitabiriye iyi nama mpuzamahanga ku kungorera ubushobozi Afrika, warakajijwe k’ubutaka no mu kirere. Abarinda umutekano w’umukuru w’igihugu bakikije ibice bya Hotel Serena iyo nama yaberamo, k’uburyo abantu n’ibinyabiziga babujijwe iyo nzira. N’abanyamakuru nabo bagiye basubizwa inyuma.

Kumunsi wa mbere w’iyo nama wihariwe n’ikipe technique y’abaminisitiri bo m uri Afrika bashinzwe ubukungu, igenamigambi n’iterambere mu rwego rwo gutegura iyo nama. Itangazo rigenewe abanyamakuru, banki nyafrika y’itarambere, BAD, ari nayo yayiteguye, igaragaza ko iyi nama izitabirwa n’ abantu bagera kuri 500, barimo abayobozi batandukanye, nka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’intebe wa Etiyopia Meles Zenawi, minisitiri w’intebe wa Kenya Raila Odinga, Minisitiri w’intebe wa Togo, Girbert Houngbo, Jan Ping, Perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’Afrika na Donard Kaberuka Perezida wa banki nyafrika y’iterambere. Aba bayobozi bose nta n’umwe wagaragaye mu nama ejo k’umunsi wayo wa mbere. Biteganijwe ko bayitabira uyu munsi, ari nabwo irangiza imirimo yayo.

XS
SM
MD
LG