Uko wahagera

Abofisiye Babiri mu Rukiko Rukuru rwa Gisilikare rw'u Rwanda


Umwofisiye wagizwe umwere ni Col Mudenge Diogene, naho uwagumirijweho icyaha ni Col Rugigana Ngabo.

Umwofisiye wagizwe umwere ni Col Mudenge Diogene, naho uwagumirijweho icyaha ni Col Rugigana Ngabo. Byari mu rukiko rukuru rwa gisirikare ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2011.

Urwo rukiko rwategetse ko Col Mudenge Diogene arekurwa rusobanura ko yari afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko. Rwategetse ko icyemezo cyafashwe mbere n’urukiko rwa gisilikare cyimufungura cyigomba guhabwa agaciro. Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamurekuye nyuma y’amezi atanu icyemezo cyimurekura cya mbere gifashwe. Gusa, nticyubahirizwe.

Col Mudenge yaburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010, rumugira umwere ku rwego rwa mbere. Yaregwaga n’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Cyakora, ku mpamvu zitamenyekanye ntiyigeze arekurwa, ahubwo yakomeje gufungwa. Abacamanza bafashe icyemezo cyo kumurekura icyo gihe nabo bahagaritswe ku mirimo yabo. Hagati aho, Col Mudenge n’abamwunganira bakomeje kwitabaza inkiko kugirango arekurwe.

Col Mudenge Diogene ni muramu wa minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe. Yari umuyobozi w’icyigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010 aregwa kwigwizaho umutungo no gutera ubwoba umuturage akoresheje imbunda.

Urwo rukiko kandi rwategetse ko ifungwa ry’agateganyo rya Lt Col Rugigana Ngabo ryongererwa igihe. Rwasobanuye ko rushingiye ku buremere by’icyaha cyo guhungabanya umudendezo w'u Rwanda, akurikiranweho n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Lt Col Rugigana yatawe muri yombi mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010. Ni murumuna wa Lt Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

XS
SM
MD
LG