Uko wahagera

Abapolisi 30 bo muri Kenya barishwe


Abapolisi barokotse icyo gitero cyabereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya, bavuga ko bagoswe bakurikiranye abantu bakekwa kuba abajura b’amatungo.

Abapolisi bagiye mu karere k’ikibaya cya Suguta taliki ya cumi y’ukwa cumin a kumwe mu mwaka wa 2012,bari mw’ikamyo mbere y’igitero cyari kigamije kugaruza amatungo yari yibwe. Ariko bavuze ko abagabo bari bafite imbunda babategeye mu misozi barabarasa babarusha ingufu.

Abapolisi bagera kuri 30 biciwe muri ico gitero, naho abandi icyenda barakomereka. Ibitangazamakuru byo muri Kenya ejo kuwa mbere byatangaje ko bamwe mu bapolisi bakomeje kuburirwa irengero.

Asubiza komisiyo y’inteko mu rwego rwo gupiganirwa umwanya wa inspegiteri mukuru wa polisi, umuvugizi wa polisi Eric Kiraithe yasobanuye ko kwicwa kw’abo bapolisi kumvikanisha ko urwo rwego rukeneye ibikoresho bigezweho. Muri ibyo, Kiraithe yumvikanishije ko polisi ikeneye kajugujugu z’intambara ndetse n’amakote atapfumurwa n’amasasu.
XS
SM
MD
LG