Uko wahagera

Abanyarwanda Bambuwe Pasiporo Zabo


Ni 25 barimo abo mu miryango ya jenerali Kayumba Nyamwasa, koloneli Patrick Karegeya n’umunyemari Rujuriro Ayabatwa Tilbert ndetse na Dr. Theogene Rudasingwa.

Abanyarwanda bagera kuri 25 barimo abo mu miryango ya jenerali Kayumba Nyamwasa, koloneli Patrick Karegeya n’umunyemari Rujuriro Ayabatwa Tilbert ndetse na Dr. Theogene Rudasingwa bose bahunze igihugu, bambuwe pasiporo.

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo kuri internet Inyenyeri News, igaragaza urwandiko rwo kw’italiki ya 14 y’uku kwa gatanu, rwaturutse muri serivisi y’abinjira n’abasohoka ikorana na polisi mpuzamahanga, Interpol.

Twifuje kuvugana n’abayobozi ba serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ngo bemeze niba koko abo bantu barambuwe pasiporo n’impamvu bazambuwe. Ntibitaba telefoni zabo zigendanwa.

Cyokora umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yavuganye n’umwe mu bari ku rutonde rw’abambuwe pasiporo bwana Minani Jean Marie Vianey, umunyeshuri wiga mu Buhollandi mubaza uko yabyakiye.

Tukivuga kuri icyo kibazo cya pasiporo, umunyamakuru Thomas Kamilindi yabajije impuguke mu by’amategeko porofeseri Charles Kambanda igihe umuntu ashobora kwambura urwandiko rw’inzira . Porofeseri Charles Kambanda yigisha muri kaminuza yitwa St John’s University yo mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG