Uko wahagera

Mundial Ibera muri Bresil Yahagurukije Isi Yose


Mu mukino wahuje Ubufaransa na Nijeriya
Mu mukino wahuje Ubufaransa na Nijeriya

Hasigaye gusa umukino umwe ngo amakipi yose azakomeza muri cyiciro cya kimwe cy'umunani amenyekane. Uwo mukino urahuza Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ububiligi.

Umukino wahuje Argentine n'Ububiligi warangiye ari igitego kimwe cya Argentine ku busa bw'Ubusuwisi. Mu mikino yabaye taliki ya 30 y'ukwa gatandatu, Ubufransa bwasezereye Nijeriya, buyitsinze ibitego bibiri kuri zero. Mu wundi mukino, Ubudage bwasezereye Alijeriya, mu mikino wari ukaze cyane, ku bitego bibiri kuri kimwe.

Icyiciro cya kimwe cya kane kizatangira taliki ya kane y'ukwa karindwi. Bresil izakina na Colombiya, Costa Rica ikine n'Ubuhollandi, Ubufransa buzakina n'Ubudage. Amakipi azakina undi mukino aramenyekana nyuma y'imikino iba uyu munsi kuwa kabiri.

Muri icyi cyiciro, amakipi agomba gutsinda kugirango akomeze irushanwa, kandi itsinzwe ihita isezererwa. Iyo amakipi akomeje kunganya nyuma y’iminota 90, bongeraho iminota 30, hatagira igihinduka, bagatera za penaliti.

Umukino w’igikombe cy’isi, tubitutse, uzakinwa taliki ya 13 y’ukwa karindwi mu mujyi wa Rio de Janeiro.

XS
SM
MD
LG