Uko wahagera

HCR: Abarenze Miliyoni Icumi Ntibagira Ubwenegihugu kw'Isi


Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ritangaza ko hafi abantu miliyoni 10 batagira ubwenegihugu, kandi ko umwana umwe utagira igihugu avuga buri MINOTA ICUMI. Abantu benshi batagira igihugu ntibagira uburenganzira imbere y’amategeko mu bihugu bibacumbikiye.

HCR ivuga ko mu mategeko, abantu batagira igihugu batabaho. Ntibagira ikibaranga, nta cyangombwa cy’amavuko, kandi nta n’iyindi nyandiko yemewe n’amategeko bagira. Bityo, ntibashobora kuvurwa, kwiga, cyangwa se kubona akazi binyuze mu mategeko. Mu bihugu bimwe na bimwe, iyo abantu badafite ubwenegihugu bapfuye, ntibahabwa n’icyangombwa kigaragaza ko bitabye Imana.

Nko mu gihugu cya Myammar, abaturage bitwa ROHINGYAS barenga miliyoni ntibahabwa ubwenegihugu. Bafatwa nk’abimukira bavuye muri Bangladesh mu buryo butemewe. Iyo umuntu ageze muri Bangladesh, abo baturage bafatwa nk’abimukira bavuye muri Myammar badafite ibyangombwa.

Ibindi bihugu bifite abaturage benshi batagira ubwenegihugu birimo Kote Divuwari, Tayilande, Lativiya na Republika y’abadominikani.

XS
SM
MD
LG