Uko wahagera

Abakekwaho Gerenade Banze Kuburana


Abakekwaho Gerenade Banze Kuburana
Abakekwaho Gerenade Banze Kuburana

Abo bantu 29 bakekwaho gutera gerenade mu Rwanda bajuririye urukiko rukuru ku cyemezo kibafunga by’agateganyo. Abantu 21 muri abo bashinjwa bageze imbere y’urukiko banga kuburana.

Abantu 29 bakekwaho gutera gerenade hirya no hino mu Rwanda, bageze imbere y’urukiko rukuru bambaye imyenda y’iroza y’abagororwa bo mu Rwanda. Bari bazirikanye mu mapingu babiri babiri bageze imbere y’urukiko abashinzwe kubacunga bayabakuramo. Bari banyagiwe cyane n’imvura yabyutse igwa ari nyinshi, batitira. Umutekano wabo nawo wari ukajijwe.

Bose uko ari 29 bitaba bwa mbere urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta n’umwe wari wunganiwe. Mu bujurire mu rukiko rukuru bamwe muri bo bari bunganiwe. Baregwa bose ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kuvutsa igihugu umudendezo, ubuhotozi no gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Abo bantu 29 bakekwaho gutera gerenade mu Rwanda bajuririye urukiko rukuru ku cyemezo kibafunga by’agateganyo. Abantu 21 muri abo bashinjwa bageze imbere y’urukiko banga kuburana. Bavuze ko bajuriye batazi ibikubiye muri dosiye yabo kubera ko batigeze bashyikirizwa icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kibafunga by’agateganyo . Abandi bavuze ko bataburana mu gihe batunganiwe basaba ko urubanza rwimurwa.

Abanze kuburana basobanuye ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye icyemezo kibafunga by’agateganyo badahari. Ntibanakimenye ku buryo bajuriye batazi ibikubiye muri dosiye. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubwo burengaznira babuhabwa, bakazabanza bagasoma icyemezo kibafunga cyategetswe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rukuru rwavuze ko n’ubwo hari abari bemeye kuburana , rudashobora gutandukanya urwo rubanza mu gihe bose baregwa ibyaha bimwe. Rwimuriye urwo rubanza kuya 28 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG