Uko wahagera

Abafungiye Arusha muri Tanzania Bariyicisha Inzara


Abantu bagera kuri 24 bafungiye mu rukiko rwa ONU rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania mu ntangiriro z’icyumweru bafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara.

Abantu bagera kuri 24 bafungiye mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania mu ntangiriro z’icyumweru bafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara.

Nk’uko babitangarije urukiko mw’ibaruwa barwandikiye, bafashe uwo mwanzuro babitewe n’icyemezo cy’urukiko cyo kohereza umwe muri bagenzi babo Pasiteri Jean Uwinkindi kuburanira mu Rwanda.

Umunyamakuru Etienne Karekezi aravugana n’umwavoka Kalaveri Sindayigaya, wunganira uwo Pasiteri Uwinkindi asobanure impamvu nyayo uwo aburanira yiyicisha inzara. Ari Arusha ku cyicaro cy’urukiko rwa ONU. Karekezi aravugana kandi na avoka Inosenti Twagiramungu wunganira abaregwa mu nkiko uri I Buruseli mu Bubiligi.

XS
SM
MD
LG