Uko wahagera

Umunyamakuru wa Rugari Asimbutse Gacaca


Urukiko gacaca rw’umurenge wa Gatenga mu Karere ka kicukiro mu Mujyi wa Kigali rwahanaguyeho ibyaha bya jenoside umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Rugali, Niyonambaza Assuman.

Urukiko rwasanze icyaha byo gutoteza Abatutsi basenganaga mu Musigiti wa Karambo ndetse n’icyaha cyo kujya mu bitero byishe Abatutsi mu murenge wa Gatenga bitamuhama.

Cyakora, umunyamakuru Niyonambaza Assuman ntiyigeze arekurwa kuya 21 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Yasubijwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina ry’I 1930, kubera ko yaburanga afunze kandi ibyaha afungiye bikaba atari ibyaha bya jenoside. Yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, biturutse ku byaha bya ruswa. Ariko uru rubanza yararujuririye.

XS
SM
MD
LG