Uko wahagera

Lt. Gen. Nyamwasa Arashinjwa Guhungabanya Umutekano


Guverinoma y’u Rwanda yeruye ko Lt Gen Nyamwasa ashakishwa n’ubutabera kubera ko ahungabanya umutekano w’igihugu. Mu itangazo umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, yashyize ahagagagara, avuga ko Lt. Gen. Nyamwasa ashinjwa, afatanije na Col Karegeya Patrick wahunze nawe u Rwanda. Iryo tangazo risobanura ko abo bofisiye bombi ari bo bihishe inyuma y’ibisasu bya gerenade biherutse guterwa mu mujyi wa Kigali.

Muri iryo tangazo, umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, yatangaje ko abo basirikare bakuru bombi, babarizwa muri iki gihe, mu gihugu cy’Afrika y’Epfo. Bwana Ngoga avuga ko u Rwanda ubu rushakisha uburyo bagarurwa mu Rwanda, bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ni ubwa mbere Col. Karegeya ashyizwe mu majwi kuva yahunga u Rwanda mu mwaka wa 2008. Yahunze nyuma yo kurangiza igihano cy’umwaka n’igice yari yakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Mu byo yaziraga harimo gusuzugura umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe.

Abo basirikare bakuru Lt. Col. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya bashinjwa ubu, nibo bubatse inzego z’ubutasi u Rwanda rugenderaho muri iki gihe. Lt Gen Nyamwasa yari ashinzwe inzego z’ubutasi za FPR-Inkotanyi mu gihe cy’urugamba. Uwo mutwe wagabye ku Rwanda guhera mu mwaka wa 1990. Nyuma y’intambara, yashinzwe inzego z’ubutasi imbere mu gihugu. Col. Karegeya we yayoboye inzego z’ubutasi za guverinoma zireba ibyo hanze y’igihugu mu gihe cy’imyaka irenga 10.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda, birimo ikinyamakuru Umuseso, byatangaje kenshi mu nyandiko zabyo, ko mu byo Col. Karegeya yazize, harimo kuba inshuti magara ya Lt. Gen. Nyamwasa, mu gihe uyu atari agicana uwaka na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

XS
SM
MD
LG