Uko wahagera

Abagenzacyaha b'u Bufaransa mu  Rwanda


Abo bacamanza ni abategarugoli Fabienne Pous na Michelle Ganascia. Bageze mu Rwanda kuwa gatandatu ushize. Bazahamara icyumweru kimwe. Ni mu rwego rwo gushakisha ibimenyetso ku Banyarwanda bari mu Bufaransa baregwa jenoside.

Bazakora iperereza ku madosiye ya jenoside agera ku 10. Muri yo , harimo iy’Agatha Kanziga, umupfakazi w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Habyarimana Yuvenari. Ubufaransa bwangiye Madame Kanziga ubuhungiro ariko ni ho agituye.

Harimo kandi Wenceslas Munyeshyaka, wahoze ari umupadiri kuri kiriziya y'umuryango Mutangatifu i Kigali. Inkiko z’u Rwanda zamukatiye igihano cyo gufungwa burundu, ariko ubucamanza bw’Ubufaransa nabwo buracyamukurikirana. Undi urebwa n'iryo perereza ni Rwamucyo Eugene, Umuganga uherutse gufatirwa mu Bufaransa mu minsi gishize.

Kuva ibihugu byombi byacana umubano mu kwezi kwa 11 mu mwaka w'i 2006, ni ubwa mbere abacamanza b'u Bufaransa baje mu Rwanda. U Rwanda rushinja igihugu cy'u Bufaransa kuba cyaragize uruhare muri jenoside yo mu mwaka w’1994, kandi ko bwabaye indiri ya bamwe mu banyarwanda bakekwaho ibyaha.

Ku itariki ya 24 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, imyaka itatu iruzuye neza umunsi k'uwundi, u Rwanda rucanye umubano n'u Bufaransa, biturutse ku mpapuro zishinja z'umucamanza wo mu Bufaransa J. Louis Bruguere zo guta muri yombi abasirikari bakuru icyenda b'u Rwanda.

Cyakora, hari ibyagiye bikorwa, byagaragazaga ko hari icyizere ko uwo mubano ushobora kongera gusubukurwa. Urugero rumwe ni nk'uruzinduko rwakozwe mu Rwanda, mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2008, na Bernard Kouchner, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG