Uko wahagera

Congo: Imirwano Yongeye Kurota Ituri


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko imirwano imaze iminsi ivugwa mu burasirazuba bwa Congo idasobanutse. HCR isobanura ko hari intambara nibura ebyiri zirimo kuhabera. Ibyo ngo byatumye abasivili bagera ku bihumbi 20 bahungira muri Uganda.

Izo mpunzi ngo zinjiriye muri Uganda ahantu habiri k’umupaka na Congo. Ibyo byiciro by’impunzi byombi ngo byaba byarahunze kubera impamvu zitandukanye.

Abari hagati y’ibihumbi 7 n’ibihumbi 10 ngo bambutse ikiyaga cy’Albert mu bwato, bambukira ahitwa Nkondo, mu burengerazuba bwa Kampala. Bavuga ko ngo bataye ingo zabo ahitwa Ituri kubera imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu.

Ikindi kiciro cy’impunzi zigera ku bihumbi 10 ngo cyambukiye ahitwa Ishasha, mu majyepfo y’icyo kiyaga cya Edward. Bo basobanura ko ngo bahunze ingo zabo muri Kivu y’amajyaruguru kubera imirwano hagati y’umutwe wa RCD-Goma n’imitwe y’Aba Mayi Mayi.

Umuvugizi wa HCR, Ron Redmond, avuga ko ngo bafite amakuru avuga ko mu nzira hari izindi mpunzi. Abenshi mu bamaze kwambuka ngo biganjemo abagore n’abana. Ngo nta bwo kandi abenshi muri bo bifuza kwigira kure y’umupaka abagabo na ba se babo batarahagera. Gusa aho ngaho ngo bashobora kuhagabirwaho ibitero.



Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG