Uko wahagera

Rwanda: Impunzi z'Abanyecongo Zikomeje Kwiyongera - 2004-12-07



Kigali, tariki 6 Ukuboza 2004

Impunzi ziracyakomeza kwambuka umupaka ziva mu majyaruguru ya Kongo zerekeza inzira y’u Rwanda. Impamvu zo ubwabo zivugira ngo ni umutekano muke n’urugomo rukomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo.

Mu nkambi ya Nkamira niho ubu ziri gucumbikirwa. Iyo nkambi bamwe muri bo barokokeyemo, ubu yari isigaye yakira impunzi zitahuka ziva muri Congo muri iyi minsi na zo zigenda zitaha gahoro gahoro.

Bamwe mu barokotse ubwicanyi bushinjwa ibitero by’Interahamwe n’abahoze mu ngabo za kera ubwo bagabaga ibitero mu majyaruguru y'u Rwanda, batangiye gutabaza kuko bagifite ihahamuka kubera ibyo babonye. Abo baturage nyuma yo kurokoka ubwicanyi bari barahungishirijwe mu nkambi ya Byumba na Kibuye, aho bavuye batahuka.

Usibye abo bagarutse mu buhungiro harimo n’abakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere. Abamaze kugera muri iyo nkambi ya Nkamira mu kwezi n’igice gushize, bari hafi gukabakaba mu gihumbi. Inyinshi muri izo mpunzi zirava mu nkambi z’abakuwe mu byabo i Ngungu na Numbi, aho batabonaga imfashanyo ihagije, kandi ngo ntibari bizeye umutekano wabo ngo kuko ingabo za Mbuza Mabe uyobora akarere ka gisirikare ka 10, zifatanije n’abo bita Interahamwe, ngo bakomezaga kubasatira.

Izindi mpunzi zavuye i Rucuro aho mu kwezi kwa cumi umutwe witwaje intwaro waje uturuka mu duce twa Rusamambo, teritwari ya Walikale, utera mu baturage urica, urasahura ndetse ngo urabasenyera, ufata n’abagore ku ngufu.

Twababajije impamvu bemeza ko ari Interahamwe batubwira ko bavuga Ikinyarwanda cyo mu Rwanda, ngo bakaba kandi barazanye n’Abamayimayi basanzwe bazi ko bavuga Ilingara n’Igiswayire. Ikindi kimenyetso ngo ni uko basanzwe bazi ko aho Rusamambo bateye baturuka ari ho Abanyarwanda bahunze muri 94 bubatse, bakaba bari kumwe n’Interahamwe n’abahoze mu ngabo za kera.

Ubwo twaganiraga na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Serufuri Ngayabaseka yadutangarije ko ingabo za Congo zagerageje kugarura umutekano ubwo zahanganaga n’Interahamwe nk'uko abivuga, ubu abandi baturage bakaba baragumye aho bari. Ndetse yatubwiye ko na n'ubu ngo hari abashaka gutaha bari banyujijwe muri Kivu y’Amajyepfo bazanwa mu nkambi iri ku Kibuye bitwa impunzi z’Abanyarwanda. Yadutangarije ko haba hari abakangurira Abanyecongo guhunga, bababwira ko mu nkambi z’impunzi mu Rwanda na Uganda, ngo bari koherezwa muri Canada, Australia, n'i Burayi.



Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG