Uko wahagera

Congo: MONUC ngo Yaba Yabonye Abasirikari ba Mbere b'Urwanda  - 2004-12-02


Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, zaraye zitangaje ko imwe muri patrouille yazo yarabutswe abasirikari 100 ikeko ko ari abasirikari b’Urwanda.

Umuvugizi wa MONUC asobanura ariko ko kugeza ubu MONUC itarashobora kwemeza ko abo basirikari bari Abanyarwanda koko. Icyakora ngo yoherejeyo izindi patrouille gukora anketi mu majyaruguru y’i Goma.

Kugeza ejo MONUC yari ikivuga ko nta gihamya y’uko abasirikari b’Urwanda bacengeye muri Congo yari ifite. Abatuye mu karere, n’Abanyarwanda barwanya ubutegetsi bw’i Kigali ni bo batangaje bwa mbere ko abasirikari b’Urwanda bari binjiye muri Congo. Ku wa kabiri guverinoma y’i Kinshasa na yo yatangaje k’umugaragaro ko abasirikari b’Urwanda bari binjiye muri Congo.

Urwanda ruvuga ko ngo rufite uburenganzira bwo kujya muri Congo guhiga abarurwanya. Ari guverinoma ya Congo, ari na MONUC, byose ngo byananiwe kubambura intwaro.

Guverinoma ya Congo yararakaye cyane k’uburyo ku wa kabiri nijoro yasabye ko Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye iterana by’igitaraganya ikamagana Urwanda, ikanafatira ibihano Perezida Kagame n’ibyegera bye.

Guverinoma ya Congo yandikiye iyo nama isaba ko Perezida Kagame ubwe abarwaho kuvogera ubusugire bwa Congo no kubangamira amahoro mu karere.

Kugeza ubu nta we uramenya ikizakurikira iyo barwa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG