Uko wahagera

Afurika: Ruswa Yahawe Intebe Henshi ku Isi - 2004-10-21


Umuryango mpuzahamanga urwanya ruswa hirya no hino ku isi, Transparency International, uvuga ko ruswa yabaye karande mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi ko ruswa ari yo nzitizi ya mbere ikomeye y’amajyambere.

Uwo muryango ufite ikicaro cyawo i Berlin mu Budage washyize ahagaragara raporo yawo ya buri mwaka kuri ruswa ejo ku wa 3. Iyo raporo ishingira k’ukuntu buri gihugu kigaragara mu maso y’abayobozi b’amasosiyete y’ubucuruzi n’abahanga batandukanye bagikurikiranira hafi.

Ku bihugu 146 byizwe muri uyu mwaka, 60 byose byagize mu nsi y’amanota 3 ku icumi mu rwego rwa ruswa, bivuga ko ruswa yabimunze.

Transparency International ivuga ko ruswa yeze cyane cyane mu bihugu bya Bangladesh, Haiti, Nigeria, Tchad, Birmanie, Azerbaijan, na Paraguay. Ibyo bihugu byose ruswa yiganjemo byagize munsi y’amanota 2 ku icumi.

K’urundi ruhande, Transparency International ivuga ko ibihugu bya Finlande, Nouvelle Zelande, Danmark, Iceland na Singapore biri mu bihugu bya mbere ku isi bigaragaramo ruswa nkeya.

Transparency International ivuga ko muri Afurika Nigeria na Tchad ari byo bihugu byamunzwe na ruswa kurusha ibindi byose.

Muri Afurika, akenshi ruswa ngo igaragara cyane mu bihugu bikize kuri peteroli, nka Angola, Libya na Sudani. Amafaranga ava muri peteroli ngo ashirira mu mifuko y’abayobozi b’amasosiyete ya peteroli y’i Burayi no muri Amerika, mu bategetsi bo muri ibyo bihugu no mu bacuruzi ba peteroli.

Mu bihugu nka Botswana, Gambia, Tanzania na Uganda ho icyakora ngo ruswa yarabanutse muri uyu mwaka.

Raporo ya Transparency International ivuga ko ku kibazo cya ruswa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ububirigi binganya amanota, bigahurira ku mwanya wa 17.

Transparency International ivuga ko amahanga agomba kurushaho gutera inkunga m’ukurwanya ruswa. Ibihugu bikennye ngo ni byo bikeneye iyo nkunga cyane kurusha ibindi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG