Uko wahagera

Uganda: Gufata Imfungwa Nabi - Torture - ngo Bireze - 2004-10-20


Komisiyo ikurikirana uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Uganda ivuga ko abashinzwe umutekano bakomeje gufata nabi imfungwa nta nkomyi. Ibyo ngo byakomeje kuba n’ubwo guverinoma yijeje ko igiye kubihagarika.

Raporo y’iyo komisiyo ivuga ko gufata nabi imfungwa - torture - ngo byabaye akamenyero cyangwa igikoresho ku bapolisi n’abasirikari bamwe.

Ikinyamakuru “The Monitor” cyo muri Uganda gisubira mu magambo y’iyo raporo aho isaba guverinoma gukora anketi ku bagirira nabi izo mfungwa no kubacira imanza.

Mu kwezi kwa 3 na bwo umuryango Human Rights Watch w’ino aha muri Amerika na wo washinje abashinzwe umutekano muri Uganda kuba bakoresha “torture” kugira ngo bacecekeshe abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni.

Guverinoma ya Uganda ihakana ibyo bayishinja.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG