Uko wahagera

Rwanda: Inama y'Abategarugori ku Karere k'Ibiyaga Bigari


Kuri uyu wa kane i Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’abategarugori iri muzitegura inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari. Muri iyo nama abategarugori bagomba gufata ibyemezo birebana n’ibyifuzo bazashyikiriza abakuru b’ibihugu b’akarere k’ibiyaga bigari muri iriya nama iteganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi nama ikaba ikurikiye iy’imiryango itabogamiye kuri Leta, nayo yakurikiwe n’iyurubyiruko iherutse kubera Kampala. Yaba urubyiruko ndetse n’abategarugori bakazaba bazahagararirwa muri iriya nama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari.

Muri rusange Inama Mpuzamahanga ikaba iziga ku bibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari n’uburyo abayobozi b’ibihugu bafata ingamba zo kubikemura. Ibibazo cy’amakimbirane, iby’ubukene, impunzi n’abavanwa mu byabo, SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu….

Mu byifuzo abategarugori bo mu Rwanda batanze nk'uko Minisitiri w’Umuryango n’Uburinganire w’u Rwanda yabitangaje, harimo kurwanya genocide, guharanira ubwisanzure ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu karere, kurwanya ikoresha ry’abana mu ntambara no mu mirimo ivunanye, gushyiraho amategeko ahana ibyaha by‘ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore muri buri gihugu, kurwanya SIDA no kubona imiti ku biciro bito, guharanira uburengazira bw’impunzi n’ibindi…

Mu magambo yagarutsweho muri iriya nama bakaba bibukije ko umutegarugori afite rurhare runini mu nzira y’amahoro nk’umuntu uri mu bahungabay’intnywa cyane n’ibibazo bambara, amakimbirane ndetse n’ubukene. Umuyobozi wa UNIFEM mu karere Mme Noeleen Heyzer yongeye no kugaruka ku ngorane abategarugori n’abana babo bahura nazo mu nkambi z’impunzi z’izabakuwe mu byabo igihe nta mfashanyo zihari cyangwa se nta n’umutekano, ugufatwa ku ngufu byagizwe nkimwe mu ntwaro yo gusuzugura umwanzi ku rugamba n’ibindi.renganzira bw’ikiremwamuntu, n’ibindi bikazaba biri ku isonga.

Mme Noellen ati byaragaragaye ko abategarugori bafite ubushake n’ubushobozi mu kubaka ibihugu byashegeshwe n’intambara ndetse n’ubukene. Yatanze u Rwanda ho urugero mu kuba abategarugori ubu bari mu nzego zifata ibyemezo ari benshi ndetse no kurenza ibindi bihugu by’Afurika, atanga uruhare rw’abakongomanikazi n’abarundikazi mu biganiro bigamije amahoro, abagandekazi mu genamigambi yafasha gukemura intambara mu majyaruguru ya Uganda, Abatanzaniyakazi mu kugira uruhare mu mibanire myiza hagati y’abatanzaniya n’impunzi z’abarundi, abanyarwanda ndetse n’abakongomani, abanyakenyakazi mu gufasha impunzi za Sudani na Somaliya.

Yongeyeho ko akurikije urwo ruhare rwabo asanga nta kabuza icyo bazageraho muri iriya nama kizagira akamaro kanini.

Abayobozi b’u Rwanda batangije iyi nama bakaba bose baragarutse ku kibazo cya genocide yabaye mu Rwanda basanga iri no ku isonga ku mutekano muke mu karere, banifuza ko inama mpuzamahanga yazita ku kibazo cy’abagize uruhare muri jenoside mu Rwanda, bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo mu karere k’ibiyaga bigari.

Iyi nama ikaba izamara iminsi itatu.

XS
SM
MD
LG