Uko wahagera

AMATANGAZO  09 12 2004 - 2004-09-10


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Frederick Nshimyimana ubarizwa muri Congo Brazzaville; Madame Ciza Genereuse ari mu Burundi, mu ntara ya Cibitoke, komine Mugina na Murihano Joseph mwene Sekamegeri Ezechiel na Kanakuze Felesita utuye ku murenge wa Rugarama, akagari ka Bitare, akarere ka Kinyamakara, intara ya Gikongoro, Ayingeneye Marguerite utuye mu karere ka Rushashi, akagari ka Gihande, umurenge wa Gisizi, intara ya Kigali ngari Ngendabanga Theophile, umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’Urwanda Umuryango wa Iyamuremye Isidore na Nyirabisbane Mamerique batuye ku Gisozi, mu mugi wa Kigali, Ntiyivuguruza Edward utuye mu kagari ka Kivune, akarere ka Gatonde, intara ya Ruhengeri; umuryango wa Pasteur Ndoreyaho Andre uri mu Rwanda ariko ukaba utaravuze neza aho uherereye muri iki gihe n’umusaza Semihanda Vincent utuye mu kagari ka Muhoza-Karambi, ahahoze hitwa Masango, intara ya Gitarama.

1. Duhereye ku butumwa bwa Frederick Nshimyimana ubarizwa muri Congo Brazzaville ararangisha Mukamusangwa Isabelle ushobora kuba ari mu Rwanda, mukuru we Hitimana Obedi, Rozariya Nyirarukundo na we ushobora kuba ari I Bujumbura, I Burundi, Eliakimu Hategekimana, Felesita, Uwimana Perusi na Anasitaziya Kabera. Nshimyimana arakomeza avuga ko aba bose baburaniye I Mbandaka ho mu cyahoze ari Zayire. Arabasaba rero ko niba bose bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakamwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nshimyimana Frederick, Cite Don Bosco, B.P. 15355 Brazzaville, Congo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Madame Ciza Genereuse ari mu Burundi, mu ntara ya Cibitoke, komine Mugina ararangisha uwitwa Ndagijimana Jean Damascene n’abo bari kumwe. Madame Ciza arakomeza avuga ko inkuru afise zivuga ko yaba ari muri Congo Brazzaville. Arakomeza kandi abamenyesha ko ari kumwe na Wilcliff, Tierry na Providence. Madame Ciza ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo Ndagijimana ko abashije kumwandikira yacisha ikete kuri Pasteur Ndagijimana Geoffrey, Eglise Baptiste, B.P. 301 Bujumbura, Burundi. Ashobora kandi kohereza fax kuri nimero 257 232362 cyangwa akandika akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni ndageoffrey@yahoo.fr .

3. Tugeze ku butumwa bwa Murihano Joseph mwene Sekamegeri Ezechiel na Kanakuze Felesita utuye ku murenge wa Rugarama, akagari ka Bitare, akarere ka Kinyamakara, intara ya Gikongoro ararangisha abavandimwe be Mushimiyimana Violette n’umugabo we Sibomana Fabien, Mazimpaka Frederic bakunda kwita Mutapa Jacques. Murihano arakomeza ababwira ko ubu abarizwa mu gihugu cya Zambia akaba bandi ari kumwe na murumuna we Ntakirutimana Jean Bosco, bakaba bari ahitwa I Maheba. Muriho ararangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha ko babishoboye bamwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Maheba Refugee Settlement, P.O.Box. 11014, Solwezi, Zambia.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Ayingeneye Marguerite utuye mu karere ka Rushashi, akagari ka Gihande, umurenge wa Gisizi, intara ya Kigali ngari arangisha umugabo we Muhayimana Thelesphore wahoze mu ngabo za kera, akaba yaragiye ahunze mu ntambara yo muri 94. Arakomeza amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ayingeneye aboneyeho kumumenyesha ko umubyeyi we akiriho kandi ko abavandimwe bose bamwifuza. Ngo aramutse ashatse kubadnikira, yakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Ayinkamiye Margeurite, B.P. 1285 Kigali, Rwanda. Ararangiza rero asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi ko yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ngendabanga Theophile, umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’Urwanda ararangisha murumuna we Bashyirahabo Damien baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngendabanga arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka akaza mu rugo ngo kuko bose ari amahoro. Ngendabanga ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo murumuna we ko yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Iyamuremye Isidore na Nyirabisobane Mamerique batuye ku Gisozi, mu mugi wa Kigali, urasaba umwana wabo Iyamuremye Laurent ko yabamenyesha aho aherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza uvuga ko intambara yo muri 94 yabaye uwo mwana aba muri Ukraine nyuma akaba yaraje kwerekeza mu gihugu cy’Ubudage. Ngo umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mwana yabibamenyesha akoresheje radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Ntiyivuguruza Edward utuye mu kagari ka Kivune, akarere ka Gatonde, intara ya Ruhengeri aramenyesha murumuna we uri mu nkambi y’impunzi ya Sangha, ho muri Congo-Brazzaville ko ubutumwa bwe bwamugezeho.Ntiyivuguruza arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we ubu ari I Kigali kandi akaba yararangije kwiga amashuri yisumbuye. Ngo ubu mu Rwanda ni amahoro, bityo akaba amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Aramusaba ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge ikabimufashamo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Pasteur Ndoreyaho Andre uri mu Rwanda ariko ukaba utaravuze neza aho uherereye muri iki gihe, urarangisha umuhungu umuhungu wabo Niyindora Jonathan. Uramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yabamanyesha amakuru ye n’aho aharereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Ndayishimye Joram, Kigali Institute of Education, B.P. 5040 Kigali, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telefone 250 08850150 cyangwa akabandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni joramnda@yahoo.fr. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo uwo muhungu wabo kubimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umusaza Semihanda Vincent utuye mu kagari ka Muhoza-Karambi, ahahoze hitwa Masango, intara ya Gitarama ararangisha abana be Jean Damascene Ngirabatware n’umuryango we, Mukamurera Pudentiene na Mukamugema Laurence. Umusaza Semihanda arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko abandi bo batahutse mu mwaka w’ 1997 ngo bakaba batashya cyane. Umusaza Semihanda akaba arangiza ubutumwa bwe amenyesha Damescene ko imitungo ye yonenekara cyane bityo akaba asabwe kwihutira gutahuka.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG