Uko wahagera

Congo: Umugambi w'Amahoro ngo Waburiyemo - 2004-08-17


N’ubwo abagabye igitero cy’i Gatumba mu Burundi cyahitanye impunzi z'Abanyamulenge zisaga 150 bataramenyekana neza, ingaruka za poritiki z’icyo gitero ni bwo zitangiye kwumvikana mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu mihango yo gushyingura abo Banyamulenge ejo i Bujumbura, Visi-Perezida Azarias Ruberwa, ari na we uyoboye umutwe RCD-Goma wahoze urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, yatangarije kuri radio ya MONUC, ko umugambi w’amahoro mu gihugu cye waburiyemo.

Bwana Ruberwa yavuze ko, nyuma y’icyo yise itsembabwoko ry’i Gatumba, byari bikenewe kuba bahagaritse inzibacyuho, bagasubira mu masezerano impande zose zasinyanye, bakanibaza aho umugambi w’amahoro ugeze.

Nyuma y’aho hasohotse itangazo rivuga ko abategetsi bakuru ba RCD-Goma bari bagiye gusubira i Goma, akaba ari ho basesengurira neza inzibacyuho yo mu gihugu cyabo.

Nta bwo RCD-Goma ivuga niba irimo kuva muri guverinoma y’inzibacyuho. Ababikurikiranira hafi n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ariko bo bafite impungenge ko inama z’i Goma zishobora gufata umwanzuro wo kuva mu nzibacyuho.

Umuvugizi wa guverinoma y’i Kinshasa yemera ko ibirimo kuba muri ino minsi biyugarije. Arashinja ariko RCD-Goma kuba ngo irimo gushyira mu bikorwa umugambi yari imaranye igihe wo kuburizamo umugambi w’amahoro. Uwo mutwe ngo urimo kwitwaza iyicwa ry’Abanyamulenge kugira ngo uve muri guverinoma y’inzibacyuho.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG