Uko wahagera

AMATANGAZO 06 05 2004 - 2004-06-08


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Mutungirehe Leonidas utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Juru, intara ya Kigali; Nyirasoni Esther wari utuye mu cyahoze ari komine Nshili, segiteri Busanze, serire Munyangari na Nsanzumuhira Jean Baptiste bakunze kwita Musare akaba atuye mu karere ka Ntenyo, mu cyahoze cyitwa Mukingi, umurenge wa Muhororo, akagari ka Karenge, intara ya Gitarama, Matabaro Sylvestre utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese; Nyirabaligira Mariya utuye mu karere ka Nyarugene, umujyi wa Kigali na Umubyeyi Yozefa utuye I Cyarwa Cyimana, mu cyahoze ari komine Ngoma, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mutungirehe Leonidas utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Juru, intara ya Kigali, aramenyesha mushiki we Nyirahibukimana Marie Solange baburaniye I Bunyakiri ho muri Congo-Brazzaville ko we yageze mu rugo amahoro. Mutungirehe arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yazanye n’ababyeyi be, mukuru we na murumuna we Yamboneye. Aboneyeho rero kumusaba ko niba akiriho yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe cyangwa akihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirasoni Esther wari utuye mu cyahoze ari komine Nshili, segiteri Busanze, serire Munyangari ararangisha umuhungu we Sefaranga ushobora kuba ari muri Congo-Kinshasa, mugace ka Masisi. Nyirasoni aramumenyesha ko we ubu yatahutse ari mumwe n’abana Mushimiyimana na Kubwimana. Nyirasoni arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Nyirasoni ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwitwa Nahayo ko Sikobizahora w’I Masaka yatahutse avuye muri Congo-Brazzaville. Ngo nawe asabwe rero kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nsanzumuhira Jean Baptiste bakunze kwita Musare akaba atuye mu karere ka Ntenyo, mu cyahoze cyitwa Mukingi, umurenge wa Muhororo, akagari ka Karenge, intara ya Gitarama, ararangisha umukecuru we witwa Nyirahabimana Marisiyana n’abana Niragire Belancila, Uwineza Tereziya, Ujyakuvuga Belina, Uwababyeyi Solange na Akimana Irena. Nsanzumuhira avuga ko aba bose bahoze I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Matabaro Sylvestre utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese, aramenyesha umwana we witwa Nyirasikubwabo Belita ko ubutumwa bwe bwamugezeho. Mutabaro arakomeza amumenyesha ko abo mu rugo bose baraho kandi ko Ugirashebuja Siliveri n’umufasha we ndetse na nyirakuru Florida bose bamusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirabaligira Mariya utuye mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali ararangisha abana Dushimire Hilaire na Komera Gilbert. Abobana bakaba baraburiye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1997. Nyirabarigira arakomeza abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Nyirabaligira aboneyeho no kubasaba ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro. Ngo bashobora kandi kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nyirabarigira Mariya, B.P. 457 Kigali Rwanda cyangwa bakamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira 250 084 17575.

6. Tugeze ku butumwa bwa Umubyeyi Yozefa utuye I Cyarwa Cyimana, mu cyahoze ari komine Ngoma, intara ya Butare ararangisha umubyeyi we witwa Kankindi Mariya, murumuna we witwa Nimbalineza Jacqueline na musaza we witwa Muyoboke Celestin, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 94. Ubu bashobora kuba baherereye ahitwa I Busurungi ho muri Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Umubyeyi Jozefa arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arabamenyesha kandi ko se Sibomana Joseph na murumuna we Gerardine Binguyeneza batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Umubyeyi ararangiza asaba umugiraneza waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Ugihagaze Anatole utuye mu kagari ka Rutabo, umurenge wa Burenga, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha umwana wa mukuru we witwa Charite Jean Marie Vianney n’umugore we witwa Nikuze ndetse n’bana babo. Ugihagaze avuga ko bahoze batuye mu nkambi y’impunzi I Bukavu ho muri Congo-Kinshasa y’ubu. Ugihagaze arakomeza abamenyesha ko Nibakoshe na Uwamaliya Jean d’Arc baraho kandi ko Nyirakuru yitwabye Imana ku ya 28 z’ukwa cuminakabiri, 2003. Ugihagaze aboneyeho kurangisha kandi Nshimiyimna Denys anamumenyesha ko Focas bari kumwe bataratatana ubu yatahutse. Ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo Nshimiyimna ko bashiki be, ba nyinawabo na murumuna we Ntagwabira, bose baraho kandi bakaba bamutashya cyane banamwifuriza kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Mbonankize Odeta utuye mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Murambi, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha Habyalimana Leonard wahoze mu nkambi yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Mbonankize arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mbonankize ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Habyalimana Leonard kubimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyirashuli Yuliya utuye ku murenge wa Gasura, akagari ka Nyagahinga, umujyi wa Kibuye, intara ya Kibuye ararangisha Nyandwi Alphonse, Macumu Kidiyoni, Nyirangilimana Everiyana, Nyiramanyenzi Dancilla, Nsabimana Emmanuel, Nyirakanani Beliya na Nyilingango Louis. Nyirashuli arakomeza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ibintu byabo birikwangirika. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG