Uko wahagera

Abanyamulenge Basaga 3000 Bahungiye mu Rwanda - 2004-05-31


Abanyamurenge barenga 3000 bahungiye mu Rwanda

Nyuma y'imirwano yari imaze iminsi itatu i Bukavu, Abanyekongo b’Abanyamurenge bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda bamaze kurenga ibihumbi bitatu. Kugeza ku cyumweru abandi bari bacyambuka n'ibintu byabo ku mitwe, abenshi muri bo bakaba bari abana.

Abenshi muri bo barakirwa mu miryango ariko abagera kuri 600 kugeza ejo mu ma saa sita bari bageze mu maboko ya HCR mu kigo gisanzwe cyakira impunzi z'abanyarwanda zitahuka ziva Kono. Bakaba bavuga ko bahunga ubugizibwanabi nubwicanyi biri gukorerwa Abanyamurenge.

Mu bahunga hari abakomerekejwe n'amasasu, abakubiswe cyane bajombwa ibyuma, barabohwa ku buryo ibisebe n'aho imirunga y'imigozi yanyuze byagaragaraga ku basore bagera kuri bane twashoboye kugirana na bo ikiganiro bakimara kwinjira ku mupaka. Bavuga ko ari abasivile bakuwe mu ngo zabo bajyanwa gufungirwa muri kontineri aho bakubitswe iminsi itatu yose baboshye. Bavuga ko hari bagenzi babo bapfuye, ko na bo kugira ngo babe bakiriho ari aha Nyagasani.

Inkomere zigera ku icumi zikaba ziri mu bitaro bya Gihundwe aho bafashwa na HCR ibifashijwemo n’imiryango MSF na MEMISSA. Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix-Rouge, ukaba na wo uri gufasha HCR m’ugukora isuku aho izo mpunzi zakirirwa, banatunganya ahandi kugira ngo bashobore kwakira umubare munini w'impunzi. Ubusanzwe icyo kigo kikaba cyari cyaragenewe kwakira impunzi zitarenga 800.

Nk'uko twabisobanuriwe n'ushinzwe impunzi ku Kibuye waje gufasha i Cyangugu ubu ngo nta kibazo bafite kuko ibyangombwa byose byamaze kwegeranywa ngo impunzi zishobore kwakirwa, bibaye na ngombwa ngo barongera ikigo kibakira.

Cyakora kugeza ubu MONUC iratangaza ko nta gikorwa cy'ubwicanyi yabonye usibye ko iri gukora iperereza. MONUC iri gufasha Abanyamurenge guhungira mu Rwanda kuko bayiyambaza bavuga ko bafite ubwoba bwo kwicwa.

Icyakora MONUC ngo yabatabaye itinze bakaba banavuga ko ntacyo ikora ngo yamagane ibyo bikorwa bibi bibagirirwa.

Abagore n'abana ni bo benshi mu mpunzi zikomeje kwambuka. Biravugwa kandi ko gushyamirana bishobora kongera kuko ingabo zacitsemo ibice bibiri. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo akaba yaraje mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame agira ngo amuhummurize ko ibibazo bihari ari iby’Abanyecongo, ko batagomba kugira impungenge ko hari uwatera u Rwanda aturutse Congo.

Hagati aho ingabo za MONUC na zo ziryamiye amajanja k’umupaka wa Rusizi 1 kugira ngo hatagira ingabo z'u Rwanda zambukira Congo cyangwa inyeshyamba zitera u Rwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG