Uko wahagera

AMATANGAZO 05 23 2004 - 2004-05-24


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Hari Madame Rwarakabije Marie Immaculee utuye mu Bubiligi; Nyiranzabandora Leonille utuye mu kagari ka Magu, umurenge wa Buremera, akarere ka Kiruhura, intara ya Butare na Ezidori Nahimana ukomoka mu ntara ya Chibitoke, komine Buganda, zone Ndava, igihugu ch’Uburundi, ubu akaba abarizwa mu kambi ry’abarundi ryo ku Kigeme, akarere ka Nyamagabe, intara ya Gikongoro, Mukamana Jacqueline utuye mu kagari ka Mbati , umurenge wa Mbati, akarere ka Ruyumba, mu cyahoze ari komine Mugina, intara ya Gitarama; umuryang wa Semana Theophile utuye m u kagari ka Wimana, umurenge wa Kivumu, mu cyahoze ari komine Nyamabuye, intara ya Gitarama na Mugabo Innocent ubarizwa ku murenge wa Kagarama, akarere ka Nyamasheke, icyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu, Mukandutiye Faraziya utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Butara, akagari ka Kavumu; Mukabonye Adela utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Gikonko, umurenge wa Curusi, akagari ka Curusi na Musabyimana Elyvanie utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Gikonko, umurenge wa Gafumba, akagari ka Kaburanjwili.

1. Duhereye ku butumwa bwa Madame Rwarakabije Marie Immaculee utuye mu Bubiligi, aramenyesha umuvandimwe we Jean Bosco Dany na Takumayi, bose bakaba bari mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakoresha uko bashoboye bakamwoherereza nimero yabo ya telephone ngo kuko iyo bamuhaye itabashije gukora. Madame Rwarakabije arakomeza abasaba ko babishoboye bamuhamagara kuri nimero zikurikira. Izo nimero ni 003237745810 cyangwa agahamagara Theophile kuri 00254721877496 cyangwa Martin kuri 00254721208135. Madame Rwarakabije ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo. Arakoze natwe turamushimiye.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyiranzabandora Leonille utuye mu kagari ka Magu, umurenge wa Buremera, akarere ka Kiruhura, intara ya Butare ararangisha umugabo we Mwitakuze Gerard babanaga mu nkambi ya Enera, nyuma bakaza kuburanira mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Nyiranzabandora avuga ko yaburanye n’abana Mazimpaka, Twagirumukiza, Uwamaliya na Twahirwa. Nyiranzabandora arakomeza ubutumwa bwe asaba kandi Munyemana Celestin na Nyandwi Charles ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko umukecuru wabo akiriho kandi Generoza Nyirandolimana, Kaline n’ababyeyi be na Nyaminani Vianney n’umugore we ubu bose batahutse bakaba bari amahoro. Nyiranzabandora akaba arangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha bose ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Ezidori Nahimana ukomoka mu ntara ya Chibitoke, komine Buganda, zone Ndava, igihugu ch’Uburundi, ubu akaba abarizwa mu kambi ry’abarundi ryo ku Kigeme, akarere ka Nyamagabe, intara ya Gikongoro ararangisha umwana w’umukobwa yitwa Shantali yazimiriye I Bukavu ho mu chahoze chitwa Zayire. Ezidore avuga ko se wiwe yitwa Bankumuvunyi Zakariya na nyina wiwe akaba yitwa Malisiyana Gashindi. Uwo mwana akaba yarazimiye muri 96 ubwo yari afise imyaka indwi, bakaba barabaga mwi kambi yo Muruvunge. Ezidori arakomeza asaba abagiraneza baba bumvise iri tangazo bamuzi ko bamushikiriza ikambi ry’abarundi riri ku Kigeme ho Rwanda.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukamana Jacqueline utuye mu kagari ka Mbati , umurenge wa Mbati, akarere ka Ruyumba, mu cyahoze ari komine Mugina, intara ya Gitarama aramenyesha mukuru we Mukakimenyi Felesita, umuhungu we Mutiganda Herman na Kankuyo Domitille, bari I Kibuwa, muri zone Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro. Mukamana arakomeza ubutumwa bwe amenyesha uwo Mukakimenyi ko abana be Karangwa Francois, Uwizeyimana Vestine n’Uwiragiye Claudine ko batahutse bose ubu bakaba bari mu rugo kandi bakaba bamukeneye byihutirwa. Mukamana ararangiza ubutumwa bwe amenyesha na Domitille Kankuyo ko abana be Gasana Pierre Celestin na Mukandayisenga Serafine ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda kandi baba bamusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Semana Theophile utuye m u kagari ka Wimana, umurenge wa Kivumu, mu cyahoze ari komine Nyamabuye, intara ya Gitarama aramenyesha umwana wabo Sinzibiramuka Benjamin uri muri Congo Brazzaville, mu nkambi ya Rukorera ko itangazo yahitishije abarangisha baryumvise. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko abo yarangishaga bose baraho kandi ko bagituye aho bari batuye mbere y’intambara. Ngo bose baramukumbuye kandi baramusaba ko yakora ibishoboka byose agatahuka akimara kumva iri tangazo. Umuryango wa Semana ukaba urangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Sinzibiramuka Benjamini, nyina Daforoza Nyirabahuzi, bashiki be Theodoziya, Providence, Euphraziya, Frozina, Akimana na Serina, mukuru we Zirimwabagabo Florien, nyirarume Forodo, Feresiyani, Theophile ndetse na Nsengiyaremye Viateur, bose ubu batahutse kandi bakaba bamusaba ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mugabo Innocent ubarizwa ku murenge wa Kagarama, akarere ka Nyamasheke, icyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu, aramenyesha uwitwa Twagirayezu Straton ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro. Mugabo arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Nkubidakoreka, na Nyirakanyana ubu bose bubatse ingo zabo kandi bakaba baraho. Mugabo ararangiza ubutumwa abasaba ko bakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabafasha gutahuka.i

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukandutiye Faraziya utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Butara, akagari ka Kavumu aramenyesha Buregeya Samweli, Nyiraminani Eliyana, Mukankwaya Eliyana na Budeli Michel ko we ubu yatahutse mu Rwanda kandi akaba ari amahoro. Mukandutiye arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose, ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukandutiye ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwisunga imiryango y’abagirangeza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukabonye Adela utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Gikonko, umurenge wa Curusi, akagari ka Curusi ararangisha abana be bashobora kuba bari mu nkambi ya Maheba ho mu gihugu cya Zambiya. Abo bana akaba ari Usengimana Emmanuel, Seguhirwa Athanase, Louis Bihoyiki na Basengimana Damien. Mukabonye arabasaba ko niba bumvise iri tangazo bakoeresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ararangiza ubutumwa bwe abasuhuza cyane kandi ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Natwe tuboneyebo kumushimira kandi tunamwifuriza gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Musabyimana Elyvanie utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Gikonko, umurenge wa Gafumba, akagari ka Kaburanjwili ararangisha Habimana Athanase baburaniye mu gihugu cya Congo, ahitwa Dunga na Niyonsaba Claudine. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kandi kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije imiryango y’abagiraneza nka Croix Rouge cyangwa se HCR. Bashobora kandi guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Musabyimana ararangiza ubutumwa bwe amenyesha abo arangisha ko we ubu yatahutse, akaba ari mu rugo hamwe n’umwana, bose bakaba baraho.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG