Uko wahagera

Rwanda-Football: APR-FC Yegukanye Kagame Cup - 2004-05-10


Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda yegukanye igikombe “Kagame Cup” cyahoze ari igikombe cya CECAFA. APR-FC yegukanye icyo gikombe ku bitego bitatu yatsinze ikipi Ulinzi yo mu gihugu cya Kenya. Amakipe yombi akaba ari aya gisirikare.

Muri kimwe cya kabiri ikipe ya APR-FC yakuyemo ikipe ya SIMBA yo muri Tanzaniya iyitsinze ibitego 2 kuri kimwe. SIMBA yahuye na Kiyovu Sport na yo yo mu Rwanda mu guhatanira umwanya wa gatatu, Kiyovu Sport ikaba yegukanye uwo mwanya biyigoye cyane kuri penaliti 7 kuri 6. Kiyovu yakuwemo na Ulinzi muri kimwe cya kabiri iyitsinze igitego kimwe ku busa.

Umukinnyi umuntu yavuga ko yabaye icyamamare cyane akaba ari Jimi Gatete wa APR-FC watsinze ibitego by’ubuhanga cyane, akaba ari no mu bakinnyi 2 bambere batsinze ibitego byinshi. Abahanga mu by'umupira bemeza ko urwego Jimi Gatete ariho rutakiri urwo gukomeza gukina muri Africa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG