Uko wahagera

Urwanda ngo Ruratangazwa n'Amagambo ya MONUC - 2004-04-28


Kigali, tariki 27 Mata 2004

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo ingabo z'umuryango w'abibumbye muri RDC, MONUC, zatangaje ko tariki ya 21 z'ukwa kane zarabutswe ingabo z'u Rwanda muri RDC ahitwa Bunagana. Leta y'u Rwanda yo iratangaza ko ingabo z'u Rwanda zitari muri Congo. Ngo bazitiranyije n'Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda.

Mu itangazo Leta y'u Rwanda yashyize ahagaragara iravuga ko Lt. Col. Munyakazi Isaie atari mu ngabo z'u Rwanda ahubwo ari mu ngabo za RDC. Ngo umusirikare mukuru bafite witwa Munyakazi ni General de Brigade Munyakazi Laurent.

Guverinoma y’Urwanda irongera ikibutsa ko Ituri na ho mu mwaka ushize tariki ya 31 z'ukwa mbere MONUC yari yabeshye ko ingabo z'u Rwanda zari Ituri, nyuma bakoze iperereza basanga baribeshye, ndetse MONUC inasaba imbabazi mu nyandiko no mu magambo.

Leta y'u Rwanda iravuga ko itewe impungenge n'ibikorwa by'abasirikare ba MONUC byo kwitirira ingabo zayo ibikorwa by'abasirikare b'Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda. Yongeraho ko kwita Abanyekongo Abanyarwanda ari ukongera guteza ibibazo kuko ari na byo ngo byateje intambara zo muri Congo zombi.

Mu kiganiro Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na bamwe mu bahagarariye ingabo bagiranye n'abanyamakuru bavuze ko aho ibitero byagabwe ku Rwanda tariki ya 7 n'iya 8 byaturutse Rusamambo na Nyabyondo, ari naho hari birindiro bya zimwe mu ngabo za MONUC. U Rwanda rukaba rusanga bitangaje.

Nk'uko Ambasaderi Sezibera Richard, umujyanama muri Perezidanse yabitangaje, ngo biratangaje kubona MONUC idakora umurimo wayo wo kwambura intwaro Interahamwe na Ex-Fars muri Congo ahubwo ikihutira gutanga ibirego ku Rwanda. Asanga kandi bibabaje kubona kugeza ubu MONUC na RDC ngo bitubahiriza amasezerano ya Lusaka na Pretoria.

Ikindi kibabaje ngo ni ukubona itangazamakuru ry'i Kinshasa rihamagarira abandi Banyecongo kwanga benewabo bavuga Ikinyarwanda ndetse no kubakorera ibikorwa bigayitse, birimo no kubabuza uburyo basaka mu ngo zabo buri munsi. Ngo ni bimwe mu bimenyetso byabanjirije itsembabwoko mu Rwanda.

U Rwanda rukaba rutangaza ko kugeza ubu ko ingabo za FOCA ziri mu majyaruguru no mu majyepfo ya Kivu ari ibihumbi 15. Ngo abatera banyuze mu majyepfo baca muri kibaya cya Rusizi, bakambukira mu Burundi aho baca mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe. Ngo bihisha kandi mu ngabo za FNL PALIPEHUTU.

Cyakora umuvugizi mushya w'ingabo z'u Rwanda, Colonel Patrick Karegeya akaba yaratangaje ko umutekano ari wose mu Rwanda, ko n'ibitero byagabwe kugeza ubu bidakanganye.

Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye muri Congo, MONUC, zo ariko kugeza ubu zivuga ko nta bitero bya FOCA mu Rwanda byabaye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG