Uko wahagera

AMATANGAZO  04 25 2004 - 2004-04-24


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Nyirambonwa Valerie utuye mu kagari ka Agakera, umurenge wa Nkubi, umujyi wa Butare-Ngoma, intara ya Butare; umuryango wa Bazatoha Alexis, utuye mu cyahoze ari komine Mudasomwa, segiteri Kitabi, serire Kagano, perefegitura ya Gikongoro na Binyavanga Sitanisilasi utuye mu kagari ka Ndorandi, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba, Mayir Eliachim utuye ku murenge wa Kareba, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri; Bucumi Esaie utuye mu kagari ka Karana, umurenge wa Nkanka, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu na Buturo Joseph bakunda kwita Nyirinkwaya utuye ku murenge wa Sazange, akagari ka Maza, akarere ka Rusatira, intara ya Butare, Nsengiyumva Vincent utuye mu karere ka Nyabisindu, akagari ka Gahanda, umurenge Rugarama, intara ya Butare; Ndekezi Valensi utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Mukantagara Edissa utuye mu kagari ka Rutovu, umurenge wa Macuba, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu.

1. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirambonwa Valerie utuye mu kagari ka Agakera, umurenge wa Nkubi, umujyi wa Butare-Ngoma, intara ya Butare ararangisha abana be batandukaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Abo bana akaba ari Ngaruka Jean Bosco, Karekezi Prosper, Louis Kubwimana, Claude Nambajimana bakunda kwita Mazina, Ruhinguka Callixte na Kamanzi Camille n’umuryango we. Nyirambonnwa arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’abana batatu. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nambajimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana be arangisha kubibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Bazatoha Alexis, utuye mu cyahoze ari komine Mudasomwa, segiteri Kitabi, serire Kagano, perefegitura ya Gikongoro urarangisha Habineza Francois wahunze muri 94 ari kumwe n’umwana witwa Atanazi mwene Karoli Misigaro, bakaba barahunze berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko mushiki we Mukamana Agnes yashatse, ubu akaba amaze kugira abana bane, ko Antoinette na Michel babanaga ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Uwo muryango urazoza ubutumwa bwawo umusaba ko na we niba akiriho yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.Ngo ashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango.

3. Tugeze ku butumwa bwa Binyavanga Sitanisilasi utuye mu kagari ka Ndorandi, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba ararangisha Habineza Jean Baptiste batandukaniye I Gatare ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Binyavanga arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we yatahutse akaba yarageze mu Rugo amahoro ari kumwe na Rutaganira, Donata n’abana. Binyavanga ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo azi uwo Habineza ko yabimumenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Mayira Eliachim utuye ku murenge wa Kareba, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri aramenyesha mukuru we witwa Murengera Faustin, baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Mayira aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mayira Eliachim arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be Ntahomvukiye Naasson na Nyiramanyegamo Therese, umugore we n’abana bose baraho kandi bakaba kandi na bo bakaba bamusaba kwihutira gutahuka. Aramumenyesha kandi ko Nzayisenga Jacqueline n’abana be bari kumwe mu mashyamba ya Congo na Rwamiheto ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Miyira ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bucumi Esaie utuye mu kagari ka Karana, umurenge wa Nkanka, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha umwana witwa Mbabazizimana Joel baburaniye I Shanji, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Abahunguka bavuga ko ari I Masisi. Bucumi aramumenyesha rero ko bose ubu bageze mu Rwanda amahoro. Bucumi arakomeza ubutumwa bwe asaba uwitwa Kayijamahe Anastase na we uri I Masisi ko yamumushakira akamusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Abandi Bucumi arangisha ni Modeste Gatiba n’umwana Diyonizi bari kumwe, Mukamangara Konsolansiya n’umugabo we. Bucumi ararangiza ubutumwa bwe amenyesha Iyakaremye Ventigare Theodore ko umugore we n’abana bageze mu Rwanda amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Buturo Joseph bakunda kwita Nyirinkwaya utuye ku murenge wa Sazange, akagari ka Maza, akarere ka Rusatira, intara ya Butare aramenyesha umugore we witwa Niyonsaba Marcelline baburaniye mu cyahoze cyitwa Congo ahitwa Ingombe, ubu akaba ari mu nkambi ya Rukorera, muri Congo-Brazzaville ko yatahutse akaba yarageze mu rugo ari kumwe n’umwana wabo Tuyishime Clementine. Buturo aramusaba rero ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Buturo arakomeza ubutumwa bwe amenyesha kandi uwitwa Urimubenshi bakunda kwita Manyenga, Niyonsaba Maliselina na Mbaraga, bose bakaba bari mu nkambi ya Kintere ko ababyeyi babo Mukomeza Andre na Nyirangezahayo Marigarita bitabye Imana. Buturo ararangiza ubutumwa bwe asaba Ndababonye Samuel, Laurent Seburakeye, Migereka Cyprien, Sebalinda Gaspard na Bikinga Mbarubukeye ko bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nsengiyumva Vincent utuye mu karere ka Nyabisindu, akagari ka Gahanda, umurenge Rugarama, intara ya Butare ararangisha mushiki we witwa Mukandayisaba Saverina wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1994. Nsengiyumva arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be Mukankusi Sesiriya na Sibomana Patrice baraho, kandi ko basigaye batuye ku murenge wa Gisake, akagari ka Gacu, akarere ka Kabagari, intara ya Gitarama. Nsengiyumva aramumenyesha kandi ko umugabo we Yohani ubu yatahutse. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndekezi Valensi utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha Kayijamahe Atanazi. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ibintu bye bikaba ubu byangirika. Ndekezi arakomeza kandi arangisha uwitwa Nkundabagenzi Fabien na Nshuti Aphrodis bashobora kuba bari muri Congo Brazzaville. Arabasaba ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko n’abandi batashye ubu nta kibazo bafite. Ndekezi arakomeza amenyesha aba arangisha ko Bucumi Yesaya n’umuryangowe ubu batahutse bakaba bamerewe neza. Ndekezi ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi b’Ijwi ry’Amerika babagezaho amatangazo ngo ndetse n’ababandikira. Arakoze, natwe tumwifurije gukomeza kunogerwa na gahunda z’ibiganiro ku Ijwi ry’Amerika.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukantagara Edissa utuye mu kagari ka Rutovu, umurenge wa Macuba, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu ararangisha umwana we witwa Uwimana Amoni na Ndagijimana Jean Paul banditse bavuga ko bari muri Congo-Brazzaville. Mukantagara arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko bakiri uko babasize kandi bakaba baraho. Mukantagara ararangiza abasaba ko niba bumvise iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo y’imvaho muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG