Uko wahagera

Rwanda: Maitre Kazungu Uburanira P. Bizimungu Yafungiwe Ubusa - 2004-04-22


Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo ntirwubahirije amategeko mu ifungwa rya Me. Kazungu Jean Bosco waburaniraga Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida w'Urwanda na Charles Ntakirutinka wari minisitiri we w'itumanaho.

Uwo mwanzuro wagezweho n'Urukiko rw'Ikirenga rw'Urwanda ku wa kane.

Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda ni rwo rwari ruhagarariye Me Kazungu Jean Bosco m'Urukiko rw'Ikirenga. Urwo rwagaragarije urwo rukiko amakosa yakozwe mu ifungwa rya mugenzi wabo Me Kazungu Jean Bosco, runasaba urukiko guhita rufata ibyemezo nk'uko rubyemererwa n'amategeko. Urubanza rwamaze igihe gito rukaba rwarangiye icyemezo cyafashwe n'urukiko rwa mbere rw'iremezo gisheshwe, Me Kazungu arekurwa atyo.

Nk'uko abahagarariye Urugaga rw'Abavoka babigaragaje, icyemezo cyashingiye ku itegeko nimero 211 rigenga imiburanishirize y'imanza z'amahugu n'ubucuruzi, kireba gusa indorerezi mu rukiko ntikireba ababurana n'abahagarariye. Rikaba riteganya ko iyo abaje gushungera urubanza basakuje umucamanza arabacecekesha, bakwanga akabasohora, byananirana agafata icyemezo cyo kubafunga amasaha 48.

Icyo cyemezo kandi cyafashwe mu ruhame cyageneraga Me Kazungu igihano cy'igifungo cy'amasaha 24, bigeze ku rwandiko rumufata igihano gihindurwa amasaha 48. Abunganiraga Me Kazungu bakaba baribukije ko mu kumufunga, urwandiko rumufunga rwabonetse hashize amasaha ane ari muri kasho, urugaga rw'Abavoka rugobye guhaguruka. Nyuma y'ifungwa rya Me Kazungu abari muri urwo rugaga bakaba barahise bajya ku Rukiko rw'Ikirenga kubaza iby'ifingwa rya mugenzi wabo ritakurikije amategeko.

Me Rwangampuhwe we akaba asanga ibyiswe kwiha ijambo hagamijwe guteza imvururu mu rukiko ari uburenganzira bwambuwe abaregwa n'ubaburanira byatumye Me Kazungu afata ijambo akabyamagana. Yongeraho ko nta rubanza rushobora kubaho impande zombi zidahawe ijambo. Ngo icyo cyemezo cy'umucamanza Freud Mulindwa Perezida w'Urukiko rwa mbere rw'iremezo cyaje kinyuranye n'uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n'Itegeko-Nshinga u Rwanda rugenderaho ndetse n'amategeko agenga uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi.

Me Haguma Jean ari nawe uyobora urugaga rw'Abavoka mu Rwanda ati uwo ariwe wese n'utarize iby'amategeko yaca ruriya rubanza. Yongeraho ko ibyabaye kuri Me Kazungu bitagomye kubabaza abavoka gusa ahubwo ko byagombye kubabaza buri muntu wese ukora mu butabera. Ati kugira ngo habeho igihugu kigendera ku mategeko hagomba kubaho n'ubutabera butanga uburenganzira bwo kwiregura ku byaha uregwa. Yongeraho na none ko kugira ngo wunganire abantu ari uko ugomba kugira uburenganzira bwo kuvuga.

Urubanza rukaba rwaraciwe mu gihe gito cyane nk'uko abavoka bari babisabye, rusanga koko urukiko rwa mbere rw'iremezo rutarakurikije amategeko m’ugufunga Me Kazungu, rufata icyemezo cyo kumurekura.

Biteganijwe ko urubanza rwa Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida aburanira na bagenzi be ruzakomeza kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mata.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.


Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG