Uko wahagera

AMATANGAZO  03 27 2004 - 2004-03-27


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Kamali Zacharia utuye ku murenge wa Bagondo, akagari ka Rwabidege, akarere ka Karengera, intara ya Cyangugu; Niyonzima Piyo utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Uwiragiye Adiliyani utuye I Kanyinya, umurenge wa Nyange, ahahoze ari komine Kivumu, intara ya Kibuye, umuryango w’Iyamuremye Emmanuel na Bagilinka Anne Marie batuye I Muramba, akarere ka Gisovu, intara ya Kibuye; Uwera Germaine ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro na Karume Ndayisaba utuye ku Kacyiru, intara y’umujyi wa Kigai, Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali; Ndikubwimana Dusabimana Jeanne na we utuye ku Kimisagara, umujyi wa Kigali na Kazeneza Umunezero Steve utaravuze aho abarizwa muri iki gihe.

1. Duhereye ku butumwa bwa Kamali Zacharia utuye ku murenge wa Bagondo, akagari ka Rwabidege, akarere ka Karengera, intara ya Cyangugu ararangisha umubyeyi we Kabaziga Anastaziya, bashiki be Mukandekezi Claudette, Nyirarukundo Patricia na Nyirandayisenga Anna wagiye ari kumwe n’abana Aimable Dodos, Masuna Stefania. Kamali avuga ko aba bose batandukaniye I Shabunda ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1997 , ngo bakaba bashobora kuba baherereye ahitwa Giseku, mu mashyamba yo mu Congo-Kinshasa y’ubu. Arakomeza rero ubutumwa bwe amenyesha uwo Nyirandayisenga Claudette ko ari kumwe n’umwana we witwa Aime, bakunda kwita Muzehe. Kamali arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Nsanzimana Alfred ushobora kuba ari muri paroisse ya Mingana, I Kasongo, muri Maniema, na ho akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Kamali ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Acquilla n’umuryango we, Marta n’umuryango we hamwe na Rucaca n’umuryango we ubu bose bageze mu Rwanda akaba ari we usigaye gutahuka.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Niyonzima Piyo utaravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha Sebwami Pascal ushobora kuba ari I Rucuro kuva muri 94. Aramusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye, ay’umuryango we wose n’aho baherereye muri iki gihe. Niyonzima arakoza ubutumwa bwe amenyesha uwo Sebwami ko Rwegeranya Gratien na Madame we bitabye Imana. Niyonzima ararangiza ubutumwa bwe asaba Sebwami ko yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari piusniyo@yahoo.fr cyangwa agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

3. Tugeze ku butumwa bwa Uwiragiye Adiliyani utuye I Kanyinya, umurenge wa Nyange, ahahoze ari komine Kivumu, intara ya Kibuye, aramenyesha umwana we Mukansengimana Oreya n’umugabo we babarizwa Nkokwe, groupement Mubugu, zone Bunyakiri, akaba ari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda bakimara kumva iri tangozo. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibibafashemo. Uwiragiye arakomeza abamenyesha ko abo babanaga, ari bo Yohani, Eugenie ndetse n’abana babo bose ubu batahutse bakaba barageze iwabo amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Gema Mariya n’abana bose baraho kandi bakaba babatashya cyane.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Iyamuremye Emmanuel na Bagilinka Anne Marie batuye I Muramba, akarere ka Gisovu, intara ya Kibuye, urarangisha umwana wabo Mugeni Clemence Dancille uri mukigero cy’imyaka 25 waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996. Uwo muryango uvuga ko amakuru ye yanyuma baheruka yavugaga ko yari mu gace ka Ninja, ahitwa Burega, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urarakomeza ubutumwa bwawo umusaba aho yaba ari hose ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo barangisha kubibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Uwera Germaine ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha mukuru we witwa Uwamahoro Lyliane baburaniye I Mbandaka, mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu ngo akaba ashobora kuba ari muri Congo Brazzaville. Uwera arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuruye n’aho aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa akamwandikira akoresheje aderesi ikurikira.Iyo aderesi akaba ari Uwera Germaine, Paroisse Mbuga, BP 77 Gikongoro. Uwera ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo ararangisha ko yabimumenyesha, akamusaba kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru.

6. Tugeze ku butumwa bwa Karume Ndayisaba utuye ku Kacyiru, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha mukuru we Jean Pierre Sindambiwe na se Joseph Sindambiwe, bose baba barahoze batuye mu gihugu cy’Ububirigi kuva mu 1966. Karume Ndayisaba arabasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakumugezaha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 250 08 56 41 31. Bashobora kandi kumwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari karumefr@yahoo.fr. Karume ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko abafitiye amakuru y’imvaho yerekeranye n’umuryango we, imiryango ya Sindambiwe ngo ndetse n’uwa Karambizi.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali ararangisha Bashimubwabo Narcisse bakunda kwita Nsengimana. Kabera aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amamuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Kabera akaba arangiza ubutumwa bwe asaba uwo Bashimubwabo ko yamwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Kabera Fidele, C/O USAID, BP 2848 Kigali, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. 250 516760 cyangwa kuri telephone igendanwa mu ntoki nimero 250 08837655.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndikubwimana Dusabimana Jeanne utuye ku Kimisagara, umujyi wa Kigali ararangisha Mukanoheli Germaine, Hirwa Mozart n’umwisengeneza we Nkurunziza Edison. Ndikubwimana avuga ko abo bose baburanye mu mu mwaka w’1996. Arabasaba rero ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakora ibishoboka byose bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Mme Ndikubwimana D. Jeanne, C/O Emilienne, BP 5017 Kigali, Rwanda. Ngo babaye babifitiye ubushobozi bamuhamagara kuri telephone, bakabaza uwitwa Mama Kodo bakoresheje nimero zikurikira. Izo nimero ni 250 51 66 84

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Kazeneza Umunezero Steve utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha umubyeyi we Kazeneza Augustin bakunze kwita Bienvenu, akaba ashobora kuba ari mu gihugu cya Norvege. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangozo yamwandikira amumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo yakoresha uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni kazeshingiro@yahoo.fr cyangwa akandika akoresheje inzira y’iposita kuri aderesi ikurikira Kazeneza Umunezero Steve, BP. 117 Butare, Rwanda. Kazeneza ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo arangisha ko yabimumenyesha. Kazeneza ngo ntiyatangiza kandi adashimiye abanyamakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bagaragaza mu kubahuza n’ababo baburanye. Arakoze natwa tumwifurije gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG