Uko wahagera

Rwanda: Umutungo wa Leta Waranyerejwe muri 2002 - 2004-03-06


Umutungo wa Leta waranyerejwe unacungwa nabi muri 2002.

Ibyo bikubiye muri raporo y'umugenzuzi w'imari wa Leta Bwana Ntaganda Gervais yagejeje ku nteko ishinga amategeko. Avuga ko Leta yahagiriye igihombo cya miliyari imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda, ni ukuvuga amadolari y'Amanyamerika miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana arindwi zirenga.

Naho amasoko adakurikije amategeko - ni ukuvuga atanyuze mu kigo cya Leta gishinzwe gutanga amasoko (National Tender Board) - ararenga miliyari icumi z'amafaranga y'u Rwanda. Akaba ari amafaranga menshi cyane ugereranije n'umubare w'ibigo byakorewe igenzura.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, ku bantu 44 bagaragayeho kunyereza umutungo wa leta, abamaze gucirwa imanza zo kunyereza umutungo ni 5% gusa, 20% baracyari mu nkiko naho 75% baracyakurikiranwa na parike.

Biragoye kumenya umubare ndakuka w’amafaranga yibwe kuko impapuro zigaragaza uburyo umutungo wagurishijwe usanga zidahari cyangwa se zituzuye, bikaba binatuma umugenzuzi wa Leta atarashoboye kumenya niba ibyari biteganijwe ku ngengo y'imari ya Leta aribyo byakozwe.

Ikigaragara ni uko bimwe mu bituma umutungo wa Leta ucungwa nabi harimo n'ubushobozi bucye bw'abakozi. Bigaragarira cyane mu mishinga ya Leta iterwa inkunga kuko icungwa neza kubera ko abaterankunga bohereza n'impuguke zo kuyobora imishinga nk’iyo.

Gusa nk'uko umugenzuzi w'imari ya Leta yabitangarije inteko ngo iyo mishinga nayo ikunze kubangamirwa nuko mu mikorere yayo igengwa n'inzego za Leta. Bityo mu kugenda gahoro kw'amadosiye bikanatuma imishinga na yo idindira rimwe na rimwe amafaranga akisubirira kuri ba nyirayo.

Ubundi buryo bukabije bwo kunyereza umutungo wa Leta bwagaragaye mu turere aho abakira imisoro n'amahoro bikorera udutabo twabo ku giti cyabo amafaranga amwe basoresheje bakayikubitira ku mufuka.

Amazu y'ibiro bya segiteri na yo yagombaga kubakwa ngo yubatswe nk'uko bitari biteganijwe k’uburyo hamwe na hamwe ngo yatangiye gusenyuka. Ngo bakoreshaga ibikoresho bitaramba cyangwa bakubaka ibyumba bito, ugereranije n'ibyari biteganijwe.

Umugenzuzi w'imari ya Leta akaba yarashoje asaba ko impapuro zerekana uko amafaranga yakoreshejwe zigomba kwitabwaho zikabikwa neza, asaba na none ko imanza zirebana no kunyereza umutungo wa Leta zihutishwa.

Mu byo umugenzuzi w’imari ya Leta asaba inteko ishinga amategeko harimo gushyiraho ibihano bikomeye ku banyereza umutungo. Arongera agasaba Leta ko yareka imishinga ikigenga, haba mu buryo bwo gucunga umutungo cyangwa se mu buryo bw'ubuyobozi. Arasaba kandi ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro gufasha ibiro by'uturere bishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro kugira ngo birusheho gukora neza.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG