Uko wahagera

AMATANGAZO  02 29 2004 - 2004-02-28


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Hari Musengimana Jean Luc afatanyije n’umukecuru we Mujawimana Primitiva batuye mu karere ka Kanombe, umugi wa Kigali; umuryango wa Rwanze Simeon utuye mu ntara ya Kibungo, akarere ka Mirenge, ahahoze ari komine Mugesera na Mujawabera Tanaziya utuye mu karere ka Kageyo, umurenge wa Matyazo, akagari ka Seke, intara ya Gisenyi, Mujawimana Primitiva utuye mu karere ka Kanombe, umugi wa Kigali; Nyiratabaro Adiliya afatanije na Nyiraruvugo batuye ku murenge wa Kamucyamo, akagari ka Biguzi, akarere ka Gisuma, itara ya Cyangugu na Havugimana Juvenal utuye I Orleans ho mu Bufaransa, Umuryango wa Sekamanzi Yohani na Uwimana Eugenie babarizwa mu ntara ya Kibuye, akarere ka Budaha, umurenge wa Nyange, akagari ka Segenya; Alphonsine Mukandamage na we utuye mu ntara ya Kibuye, akarere ka Budaha, umurenge wa Nyange, akagari ka Segenya na Uwambajimana Christine utuye ku murenge wa Munyinya, akarere ka Nyamure, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butunwa bwa Musengimana Jean Luc afatanyije n’umukecuru we Mujawimana Primitiva batuye mu karere ka Kanombe, umugi wa Kigali, baramenyesha se wa Diane, batavuze izina rye n’aho aherereye muri iki gihe ko Ishimwe Diane ubu yageze mu Rwanda taliki ya mbere Ukwakira, 2001. Musengimana n’umukecuru we barakomeza ubutumwa bwabo bamumenyesha ko Diane ubu yiga akaba ageze mu mwaka wa Gatatu kandi akaba akurikira neza. Barakomeza kandi bamumenyesha ko umukecuru we Sebwage, Nyirabutwakazi na Nyirabazungu baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane. Musengimana n’umukecuru we bararangiza ubutumwa bwabo bamenyesha uwo se wa Diane ko abishoboye yabahamagara akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08455168.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa’umuryango wa Rwanze Simeon utuye mu ntara ya Kibungo, akarere ka Mirenge, ahahoze ari komine Mugesera, arasaba uwitwa Nyirangendahimana Constance uvuka mu ntara yavuzwe haruguru, akaba yaragiye ahunze intambara yo muri 94 ko yakongera agahitisha itangazo aherutse gutanga kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se akandika akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Marie Josee Mukangendandumwe, Foyer de Charte, Remera-Ruhondo, B.P. 63 Ruhengeri. Uwo muryango uramumusaba kandi ko abishoboye yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. 250 08510659 cyangwa 250 08754016. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yimvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mujawabera Tanaziya utuye mu karere ka Kageyo, umurenge wa Matyazo, akagari ka Seke, intara ya Gisenyi ararangisha Nyiranzabonimpa Coletta wahunze yerekeza iyo mu cyahoze ari Zayire na Mukandanga Anyesi wahunze yerekeza iya Uganda, akaba yaragiye ari kumwe na Serufurara Celestin. Mujawabera ararakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mujawabera ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika ibiganiro babagezaho buri munsi. Arakoze natwe tumwafurije gukomeza kunogerwa na gahunda z’ibiganiro bya radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mujawimana Primitiva utuye mu karere ka Kanombe, umugi wa Kigali, ararangisha umukobwa we Musengimana Claire baburaniye mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1997. Mujawimana aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira 250 08455168. Aramusaba kandi ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mujwawimana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be Aline, Denise na Jean Luc bamutashya kandi na bo bakaba bamwifuriza gutahuka.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyiratabaro Adiliya afatanije na Nyiraruvugo batuye ku murenge wa Kamucyamo, akagari ka Biguzi, akarere ka Gisuma, intara ya Cyangugu bararangisha musaza wabo witwa Nzabonimpa Jean Pierre wahoze aba mu nkambi ya Shingurube, I Bukavu akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Baramusaba aho yaba ari hose ko aramutse yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Nyitatabara na Nyiraruvugo barakomeza bamumenyesha ko se Garasiyani Hategekimana ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Baramusaba ko abishoboye yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyiratabaro na Nyiraruvugo bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo barangisha ko yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Havugimana Juvenal utuye I Orleans ho mu Bufaransa, ararangisha murumuna we Munyaziboneye Michel waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Havugimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Havugimana Juvenal, 29, Avenue Jear Zay, 45000 Orleans, France. Ashobora kandi guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Havugimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo murumuna we ko yabimumenyesha.

Dore aderesi zacu ku bifuza kutwandikira aderesi: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Sekamanzi Yohani na Uwimana Eugenie babarizwa mu ntara ya Kibuye, akarere ka Budaha, umurenge wa Nyange, akagari ka Segenya, urasaba umuryango wa Bufasi Kazungu n’uwa Kamanyuka iri I Bwishengeshenge, zone ya Karehe, muri Congo-Kinshasa ko iyo miryango yakoresha uko ishoboye ikaboherereza umwana witwa Iradukunda Solange wasigaye kwa Bigega na Macembe I Shangi. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo. Umuryango wa Sekamanzi uramenyesha uwo mwana ko nyina w’uwo mwana akiriho kandi akaba amukeneye cyane. Sekamanzi ararangisha kandi Ntamugabumwe Jean Boscco na Mpilimbanyi Medard. Ngo niba ba bo bakiriho bakaba bumvise iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka. Umuryango wa Sekamanzi Yohani na Uwimana Eugenie urarangiza ubutukwa bwawo usaba Mukamazimpaka Francoise ko musaza we Theophile amusuhuza kandi akaba amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Alphonsine Mukandamage utuye mu ntara ya Kibuye, akarere ka Budaha, umurenge wa Nyange, akagari ka Segenya, arasuhuza Nyirahavugimana Clothilde uri muri Congo-Kinshasa anamusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kubera ko ababyeyi be ndetse na basaza be bamukeneye cyene. Mukandamage arakomeza ubutumwa bwe asaba kandi Rukeratabaro Yohani Bosiko bakundaga kwita Nsanzabaganwa, akaba na we ari muri Congo-Kinshasa ko yakwihutira gutahuka ngo kuko nyina na murumuna we bamukeneye byihutirwa. Alphonsine ngo ntiyarangiza ubutumwa bwe adasuhuje Mukankunda Filomena n’umugabo we akeka ko baba bari muri Congo-Brazzaville, akaba anabamenyesha ko umwana wabo Mukarukundo Aliyete ari kwa Sekuru I Giko. Mukandamage ararangiza ubutumwa bwe amenyesha Mukarukundo Nshunguyinka Ananie na Sekamanzi Yohani bari mu Rwanda kandi bakaba bari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza gahunda y’ababuranye n’ababo ku butumwa bwa Uwambajimana Christine utuye ku murenge wa Munyinya, akarere ka Nyamure, intara ya Butare ararangisha musaza we Ndikumnana Theophile baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwambajimana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo mu rugo bose baraho kandi ko bamusuhuza. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo musaza we Ndikumana yabimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG