Uko wahagera

AMATANGAZO  02 15 2004 - 2004-02-14


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Hari Mukagashugi Esther utuye I Loukolela, mu gihugu cya Congo-Brazzaville; Kabalisa Palatin utuye ku murenge wa Busheshi, akagari ka Busheshi B, akarere ka Kiruhura, intara ya Butare na Kayibanda Simiyoni utuye mu kagari ka Butare, umurenge wa Birembo, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu, Kabayiza Jonas utuye mu karere ka Rukara, umurenge wa Rwimishinya, akagari ka Kinunga, intara ya Kibungo; Muziranenge Beatrice utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Mugina, akagari ka Mbati na Rwamo Festo utuye mu ntara ya Kigali, akarere ka Nyamata, umurenge wa Nyagihunika, akagari ka Gacaca, Mbaraga Emmanuel utuye mu karere ka Nyakamira, umurenge wa Rugaragara, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye; Gakwavu jean Marie Vianney na Mukaruziga Bonifrida batuye mu cyahoze ari komine Rwamiko, akagari ka Viro, umurenge wa Runyinya, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro na Umuryango wa Mushorangabo Feresiyani na Mukangabo Fansiyana batuye ku murenge wa Remera, akagari ka Gitwa, akarere k’umujyi wa Gikongoro, intara ya Gikongoro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukagashugi Esther utuye I Loukolela, mu gihugu cya Congo-Brazzaville ararangisha Mukamusoni Foromina, musaza we Samuel Nikobatuye Samuel, murumuna we na murumuna we Mushimiyimana Leonie, Nzabonimpa Osman, Enock Serukwavu, Yamubonye Perusi, Karemera Jean na Karegeya Celestin, bose bakaba baraburaniye ahitwa Kingurube ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukagashugi arakomeza ubutumwa bwe amenyesha abo arangisha bose ko bakimara kumva iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Mukagashugi Esther, B.P. 30 Impfondo, Congo-Brazzaville. Ararangiza abamenyesha ko araho kandi akaba abasuhuza cyane.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Kabalisa Palatin utuye ku murenge wa Busheshi, akagari ka Busheshi B, akarere ka Kiruhura, intara ya Butare aramenyesha Gatete Jean Marie Vianney ubarizwa mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda I Mbujimayi, akarere ka Kasayi y’uburasirazuba, mu gihugu cya Congo-Kinshasa umusaza Nkeshimana Joseph n’umukecuru Mukankusi Donatille ndetse n’abavandimwe be bose baraho kandi bakaba bamutashya cyane. Kabalisa arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo Gatete ko abaye akiriho akaba yumvise iti tangazo yakwihutira gutahuka ngo koko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kubandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Kabalisa Palatin, B.P. 11 Rubona, Butare, Rwanda.

3. Tugeze ku butumwa bwa Kayibanda Simiyoni utuye mu kagari ka Butare, umurenge wa Birembo, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu aramenyesha uwihoreye Abel aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko abo mu rugo bose bamusuhuza kandi no mu Rwanda ubu akaba ari amahoro. Kayibanda arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umwana we, umugore we ndetse na nyina bose bamusuhuza kandi bakaba bamwifuriza gutahuka. Kayibanda ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo ararangisha ko yabimumenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kabayiza Jonas utuye mu karere ka Rukara, umurenge wa Rwimishinya, akagari ka Kinunga, intara ya Kibungo ararangisha murumuna we Gatera baburaniye mu nkambi ya Cyabarisa ho muri Karagwe, mu gihugu cya Tanzania. Arakomeza amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango abamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ashobora kandi kwisunga imiryango mpuzamahanga ishinzwe gufasha impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahaga wa Croix Rouge. Kabalisa ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Muziranenge Beatrice utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Mugina, akagari ka Mbati aramenyesha musaza we Uwihoreye Faustin uri mu gihugu cya Congo Kinshasa, mu ntara ya Katanga akaba ari mwene Mudacumura Francois na Mukamurigo Costasie ko yakwihutira gutahuka akimara mumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi abavandimwe be bose bakaba bamwifuza. Mugiraneza arakomeza ubutumwa bwe amusuhuza kandi amumenyesha ko yatahutse akaba yarageza mu rugo amahoro. Ararangiza amumenyesha ko Kagimbangabo amusuhuza kandi na we akaba amwifuriza gutahuka akaza mu rugo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Rwamo Festo utuye mu ntara ya Kigali, akarere ka Nyamata, umurenge wa Nyagihunika, akagari ka Gacaca ararangisha abana baburanye mu ntambara yo muri 94, bakaba barahoze mu nkambi ya Katare. Abo bana akaba ari Niyitegeka Odette na Byosimana Jonatasi bakundaga kwita Jaudari. Arabasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Rwamo arakomeza ubutumwa bwe amenyesha abo bana ko abavandimwe babo Cecile Nyirantashya, Emmanuel Ngendahimana, Ntakirutimana Jani, Hategekimana Jean Damascene na Mukanyandwi Alphonsine bakundaga kwita Mahinja ko babasuhuza cyane kandi bakaba banabasaba kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Rwamo akaba ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo ararangisha ko yabibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mbaraga Emmanuel utuye mu karere ka Nyakamira, umurenge wa Rugaragara, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye ararangisha umugore we witwa Nyirabanani Rahab, mushiki we Nyirangwije Marthe, bose bakaba baraburiye I Kabira ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1997. Mbaraga arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ubu yahungutse hamwe n’abana bose bakaba barageze muu Rwanda amahoro kandi bakaba batuye aho bahoze batuye mbere y’intambara. Ngo amakuru yabo aheruka, bamubwiraga ko bari I Masisi ku mupasiteri w’abatampera. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakiramara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramusaba kandi ko yamenyesha Thomas ko umugore we Mukansanga yageze mu rugo amahororo, akaba ari mu Rugaragara.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gakwavu jean Marie Vianney na Mukaruziga Bonifrida batuye mu cyahoze ari komine Rwamiko, akagari ka Viro, umurenge wa Runyinya, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro baramenyesha abana babo Nyirabatega Virijeniya na Niyonsaba Inosenti aho baba bari hose ko itangazo Viriginiya yatanze bataryumvise neza. Baramusaba rero ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akarisubiramo. Gakwavu na Mukaruziga barakomeza ubutumwa bwabo bamumenyesha ko abavandimwe babo Leonard na Emerita n’umugabo we batahutse, uretse Ruzigangabo Inosenti utarahagera. Bararangiza ubutumwa bwabo bamenyesha Virijiniya ko umwana we Patrick yabaga mu kigo cy’imfubyi I Gitarama hamwe n’umwana witwa Budensiyana warerwaga na Mukinisha. Bararangiza ubutumwa bwabo babasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka kugira ngo bakurikirane ikibazo cy’uwo mwana kandi ko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Mushorangabo Feresiyani na Mukangabo Fansiyana batuye ku murenge wa Remera, akagari ka Gitwa, akarere k’umujyi wa Gikongoro, intara ya Gikongoro bararangisha umwana witwa Musabyimana Samweli uri mu kigero cy’imyaka 33, akaba yaravukiye ahahoze ari muri segiteri Remera, serire Gitwa, perefegitura ya Gikongoro. Uwo Musabyimana yahunze yerekeza iyo mu cyahoze ari zayire, akaba yari mu nkambi ya Nyamiragwe. Baramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Bararangiza babamenyesha ko abo bari kumwe bageze imuhira amahoro. Ngo nabo bakwihutira gutahuka.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG