Uko wahagera

Rwanda: Ubwishingizi Ntiburiha Impanuka z'Abana n'Abakozi bo mu Rugo - 2004-02-09


Iteka rya Prezida nomero 31/01, ryo ku wa 25 Kanama 2003 rishyiraho indishyi k’ububabare bw'umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n'ibinyabiziga, mu ngingo yaryo ya 22, mu gika cya 4, rirabangamira uburenganzira bw'umwana n'abakozi bo mu rugo. Iryo teka ribima uburenganzira ku ndishyi igihe impanuka ibabayeho.

Iryo teka riragira riti:

“ Iyo uwahohotewe nta murimo n’umwe ushingiye ku mwuga yakoraga, cyangwa se yakoraga gusa imirimo yo mu rugo, cyangwa se iyo abafite uburenganzira badashoboye kumenya umusaruro we nyakuri ukomoka ku murimo, itangwa ry'indishyi rizakorwa bihereye ku misaruro itagaragara ikurikira : ku bana bari munsi y'imyaka 16, ntacyo bagenerwa.”

Ni na ko bimeze ku bakozi bo mu rugo.

Biratangaje kubona inganda z'ubwishingizi zisaba ko aho impanuka zigaragara cyane Leta ihavanaho indishyi, zikirengagiza uburenganzira bw'umwana n'amasezerano mpuzamahanga arengera umwana u Rwanda rwashyizeho umukono.

Usibye n'ibyo kandi, Itegeko Nshinga ry'u Rwanda na ryo rivuga ko abantu bose bareshya imbere y'amategeko.

Ni ukuvuga rero ko Urukiko rw'Ikirenga rutagombaga kwemera ko ririya tegeko rihita. Rwagombye kuba rusabye ko iryo tegeko-teka riba rihagaritswe, rikabanza rikanononsorwa mu Nteko Ishinga Amategeko. Bitaba ibyo, Urukiko rw'Ikirenga rwaba rutuzuza inshingano zarwo zose.

Igitangaje na none ni uko n'imiryango itabogamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu n'ubwo umwana by'umwihariko isa n'aho yinumiye, ntiyite ku bibazo byo kurengera abana n'abakozi bo mu rugo ririya tegeko-teka ryabangamiye.

Ikigaragara ni uko ubucuruzi mu bwishingizi bwashatse kubaho butariha indishyi kuko impanuka nyinshi ari iz'abana igihe bava ku ishuri, ndetse akenshi bakazigirira hamwe n'ababarera bashinzwe akenshi no kubereka inzira itaha.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG