Uko wahagera

Rwanda: Amaradiyo Yigenga Yatangiranye Amananiza - 2004-02-07


AMARADIYO YIGENGA YATANGIRANYE AMANANIZA

Ku nshuro ya mbere radiyo yigenga yumvikanye mu Rwanda nyuma ya genocide. Radiyo 10 ni yo yaciye agahigo mu mugi wa Kigali, ku maradiyo 5 yemerewe. Gusa amafaranga agomba gutangwa ngo radiyo zigenga zibone imirongo ngo ni akayabo.

Igiciro cyari giteganijwe ku murongo 1 wa radiyo na Minisiteri ifite mu nshingano zayo itumanaho, cyikubye inshuro 10 mu gihe cyo kwemerera amaradiyo gutangira gukora.

Icyo giciro, cyari amafaranga ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda nyuma y'amanama menshi yabayeho, cyageze ku madolari ibihumbi bibiri, ni ukuvuga miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'u Rwanda.

Ba nyiri amaradiyo, cyane cyane ay'ubucuruzi, barasanga bizabagora gukora bakunguka badashobora no kurenza intara imwe ku murongo umwe ku madolari 2000 buri mwaka.

Nk'uko Nyagahene, nyiri Radiyo 10 yatangiye yabidusobanuriye, ngo usibye ko we yari asanzwe afite ubundi bucuruzi yari yibereyemo, ngo hari abo bizagora gutangira. We yahawe imirongo 3, akaba yemeza ko k’umunara umwe afite ku Irebero adashobora kurenza Kigali y'umugi, Kigali Ngari n'Umutara. Aho akaba azakoresha imirongo itatu gusa. Arategenya gushyiraho undi munara kuri Jari ariko na wo ngo ntushobora kurenga Gitarama, Ruhengeri na Byumba. Bikaba bimusaba na none indi mirongo.

Umuyobozi wa Radiyo 10 asanga kugira ngo yumvikane mu Rwanda hose bisaba ko yagira umurongo wihariye muri buri ntara. Ni ukuvuga ko yajya ariha ibbihumbi makumyabiri by'amadolari ku mirongo hatarimo imisoro n'ibindi.

Bose barasanga bizabagora guhangana na radiyo ya Leta ifite ubushobozi bwinshi. Gusa RADIYO 10 iravuga ko izakoresha gushyiraho ibiganiro byiza binogeye Abanyarwanda. Ibyo bikaba ari na byo bisabwa n'abagize imiryango itabogamiye kuri Leta. Ukizemwabo Florien, umuhuzabikorwa muri LIPRODHOR, arasaba ko amaradiyo yigenga yatanga ijambo mu bwisanzure.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG