Uko wahagera

AMATANGAZO 12 21 2003 - 2003-12-20


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Ndagijimana Geoffrey ari I Bujumbura, mu gihugu c’Uburundi; umuryango wa Nsabimana Francois utuye mu kagari ka Rugano, umurenge wa Cyahafi, muri Nyarugenge, intara y’umujyi wa Kigali na Mugwaneza Eliezer utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Kagarama, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu, Umuryango wa Kamanzi ufatanije n’uwa Ngizwenimana Alfred iri I Kayanga, mu cyahoze cyitwa komine Gikomero ubu akaba ari akarere ka Gasabo, intara ya Kigali; umushingantahe Nyandwi Longin utuye muri komine Ngozi, povince Ngozi, igihugu c’Uburundi na Rutabana Narcisse utuye mu karere ka Mutobo, umurenge wa Nkotsi, mu cyahoze cyitwa komine Nyakinama, intara ya Ruhengeri, umuryango wa Sekarangwa Buzehero utuye ku murenge wa Kingumba, akagari ka Ayabaraya, ahahoze ari komine Kanombe ubu akaba ari umujyi wa Kabuga; Nduwe Dagobert utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Nyarugere, umurenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko na Nyampinga Mariya utuye I Kimagari, mu karere ka Kisaro, intara ya Byumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ndagijimana Geoffrey ari I Bujumbura, mu gihugu c’Uburundi ararangisha Niyonkuru Odeta n’abana biwe Ngabo, Suzana na se wiwe, Nshimiyimana Jerome, Chantal, Kanayo Fidele n’abo bari kumwe. Ndagijimana arakomeza ubutumwa bw’iwe abamenyesha kandi ko ari kumwe na Clementine na nyina w’iwe, Placide, Walter, Adalbert na Christa. Abasavye ko bakwihutira gutahuka I Bujumbura bakimara kumva iri tangazo. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo akaba azi abo arangisha yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nsabimana Francois utuye mu kagari ka Rugano, umurenge wa Cyahafi, muri Nyarugenge, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha Nshimiyimana Venuste, Kibuko Balitazali na Nzeyimana Jean Claude. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubamenyesha ko babaye bakiriho bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ushinzwe gucyura impunzi ikabibafashamo.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mugwaneza Eliezer utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Kagarama, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha umugore we n’abana baburaniye ahitwa Bideka, mu cyahoze cyitwa Zayire, mu kwezi kwa cumi, umwaka w’1996; abo akaba ari Nyirasafari Esther, Uwayesu Samuel, Dushime Pelusi, Nehema Lucie, Nduwayo Jeannine n’Umugwaneza Rose. Mugwaneza arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu ari kumwe gusa na Mugwaneza Paul usigaye yiga I Nyanza mu mwaka wa Gatatu. Arakomeza rero abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’abandi bose ubu bakaba barageze mu Rwanda. Uwayezu ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese wumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Kamanzi ufatanije n’uwa Ngizwenimana Alfred iri I Kayanga, mu cyahoze cyitwa komine Gikomero ubu akaba ari akarere ka Gasabo, intara ya Kigali iramenyesha Rucamumihigo Theogene na mushiki we Uwiragiye Adeline bari I Kinigi, zone ya Walekale, mu cyahoze cyitwa Zayire ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira guhita atahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Iyo miryango irakomeza ubutumwa bwayo ibamenyesha ko Yozefa na Veronika baraho kandi bakaba babasuhuza cyane. Ngo na Alfred ubu yarashatse akaba asigaye atuye I Kayanga.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umushingantahe Nyandwi Longin utuye muri komine Ngozi, province Ngozi, igihugu c’Uburundi ararangisha Niyibizi Odile n’umugabo we Singirankabo Emmanuel bahoze batuye muri komine Bukirazazi, intara ya Gitega, bakaba baragiye bahungiye mu gihugu cya Tanzaniya, mu mwaka w’1993. Arabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Nyandwi Longin, Association des Temoins de Jehovah du Burundi, B.P. 2150 Bujumbura, Burundi canke bakamuhamagara kuri telefone igendanwa, kuri nimero 0923926. Ararangiza ubutumwa bw’iwe abifuriza amahoro aho bari hose.

6. Tugeze ku butumwa bwa Rutabana Narcisse utuye mu karere ka Mutobo, umurenge wa Nkotsi, mu cyahoze cyitwa komine Nyakinama, intara ya Ruhengeri arasaba murumuna we Nsengiyumva Jean Marie Vianney ko yahita amumenyesha aho aherereye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Rutabana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umudamu we Nyiranyamibwa Perpetue n’abana Jean Christophe na Aurole bari mu rugo kandi bakaba bari amahoro. Baramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bose bakaba bamukumbuye. Ngo abishoboye yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 08421089 cyangwa bakamwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari rutabanarcisse@yahoo.fr cyangwa se akabandikira akoresheje agasanduku k’iposita 45, Ruhengeri.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Sekarangwa Buzehero utuye ku murenge wa Kingumba, akagari ka Ayabaraya, ahahoze ari komine Kanombe ubu akaba ari umujyi wa Kabuga aramenyesha umuhungu we witwa Gasana ubarizwa mu gihugu cya Zambiya ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango uramumenyesha ko yakwisunga imiryango y ‘abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge ikabimufashamo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nduwe Dagobert utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Nyarugere, umurenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko aramenyesha umuhungu we Shaka Nduwe Jean de Dieu hamwe na murumuna we Muvunandinda Vedaste bashobora kuba bari mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakwihutira gutahuka bacyumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro asesuye. Nduwe aramumenyesha kandi ko Viateur wo kwa Biratisenge yageze mu Rwanda akaba ari amahoro. Ararangiza abifuriza amahoro y’Imana n’umwaka mushya muhire w’ 2004.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyampinga Mariya utuye I Kimagari, mu karere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha umuhungu we witwa Babonangenda Yohani Baptiste wabaga mu nkambi zo mu cyahoze cyitwa Zayire . Nyampinga arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko bashiki be bamutashya, barumuna be Mburanumwe na Ngendahimana na bo bamusuhuza kandi bakaba bamwifuriza gutahuka. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG