Uko wahagera

AMATANGAZO 12 07 2003 - 2003-12-06


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Uwimana Astere utuye mu kagari ka Rebero, umurenge wa Kimisagara, akarere ka Gikondo, intara y’umujyi wa Kigali; Haruna Gode bakunda kwita Papa Hadji, ubu akaba abarizwa mu karere ka Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali na Mbihayimana Alphonse uri I Nairobi mu gihugu cya Kenya, Jean Claude Mpatswenimana utuye ku murenge wa Rutagara, akarere ka Mukingi, intara ya Gitarama; Vumuliya Apolinariya utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere k’Impala, umurenge wa Bunyenga, akagari ka Bunyenga na Niyokwizera Seth utaavuze neza aho aherereye muri iki gihe, Ruhumuliza Evariste bakunda kwita Tigana akaba atuye mu kagari ka Rurabwe, umurenge wa Bugarama, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro; Shema Jean utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Rwamweru, centre ya Karambi na Murenzi Jean Marie mwene Muvunabandi Jerome na Nyiranzabandora Sifora, uvuka ku murenge wa Gihorwe, kagari ka Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Uwimana Astere utuye mu kagari ka Rebero, umurenge wa Kimisagara, akarere ka Gikondo, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha Mujawamaliya Laurence, Mwiseneza Cecile, Libanje Deicola, Nsanzabera Didace, Ndayisaba Modeste na Anne Marie. Aba bose bakaba barabanaga mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo, bakoresha uko bashoboye bakamugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we araho. Uwimana ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Haruna Gode bakunda kwita Papa Hadji, ubu akaba abarizwa mu karere ka Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali arasaba mukuru we witwa Butera Pierre uvuka mu ntara ya Cyangugu, mu cyahoze ari komine Gisuma, umurenge wa Isha ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi umugore we n’abana bakaba bamukumbuye cyane. Haruna arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bose bagihari usibye se atabashije kubona. Ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mbihayimana Alphonse uri I Nairobi mu gihugu cya Kenya ararangisha Mpakaniye Jean Paul waburiye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Mbihayimana Alphonse, C/O Kayole Catholic Church, P.O. Box 55718 Nairobi, Kenya cyangwa se akamwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari mbihalph77@yahoo.com . Mbihayimana ararangiza ubutumwa bwe asuhuza Nsengiyumva Appolinaire n’umuryango we, Musabyimana Sylivia, Mukeshimana Juliette, Nyiraguhirwa Juliette wita I Rwaza na Hakizimana Safari uba mu nkambi ya Mutura.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Jean Claude Mpatswenimana utuye ku murenge wa Rutagara, akarere ka Mukingi, intara ya Gitarama arasuhuza abavandimwe be bari mu nkambi y’Imanyoni, mu gihugu cya Zambiya. Abo bavandimwe be akaba ari Ruhezamihigo Joseph na mushiki we Niwemugore. Mpatwenumugaba arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakoresha uko bashoboye bakabagezaho amakuru yabo muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara bakoreshaje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250 08488708.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Vumuliya Apolinariya utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere k’Impala, umurenge wa Bunyenga, akagari ka Bunyenga ararangisha Mukene Pascal, Ntihabose Viyatori, Rikundiye Emanweli, Muhirwa Fokasi na Kandama Goreti. Arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Vumiliya aboneyeho gusaba undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aba arangisha ko yabibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Niyokwizera Seth utaravuze neza aho aherereye muri iki gihe, ararondeza Gahamanyi Stany, Baranyizigiye Anne Marie, Ntakarutimana Suzanne, Kabonajoro Juvenal, Guide Telesphore, aba bose ngo bakaba barabanye kuri ITAG Gihanga muri 96. Arakomeza abasaba ko niba bakibaho bomumenyesha aho baherereye muri iki gihe bakoresheje radiyo Ijwi ry’Amerika canke bakamwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari nsetheos@yahoo.coim. Ngo bashobora kandi kumuhamagara bakoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 255 744 45 77 13.

Abifuza kutwandikira aderesi yacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ruhumuliza Evariste bakunda kwita Tigana akaba atuye mu kagari ka Rurabwe, umurenge wa Bugarama, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha Ngiruwigize Jean ushobora kuba ari kumwe na Mukakarangwa Philomene, bose bakaba baraburiye mu cyaboze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko bakenewe cyane kandi no mu Rwanda akaba ari amahoro. Ngo bashobora kwifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango bakabamenyesha amakuru yabo muri iki gihe n’uburyo umuntu yakoresha kugira ngo abagereho. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Shema Jean utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Rwamweru, centre ya Karambi aramenyesha umudamu wa Sekamandwa Andre witwa Yankulije Rose, ushobora kuba ari mu mashyamba yo muri Congo Kinshasa, ahitwa Kibuwa ho muri Masisi ko asabwe kwihutira gutahuka akaza mu Rwanda akimara kumva iri tangazo. Ngo azazane abana bari kumwe. Abo bana akaba ari Umuhoza Clementine na Mukantabana Claudine. Shema arakomeza ubutumwa bwe asaba Capiteni Mazizi na Liyotona Rukara ko baborohereza mu rugendo rwabo. Ararangiza rero ashimira abanyamakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika. Arakoze cyane, natwe tumwafurije kongera kubonana n’abe baburanye.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Murenzi Jean Marie mwene Muvunabandi Jerome na Nyiranzabandora Sifora, uvuka ku murenge wa Gihorwe, kagari ka Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi ararangisha nyirasenge Budinjoli Florence ukomoka ku murenge wa Kabyaza, akagari ka Nyabirere, akarere ka Mukingo, intara ya Ruhengeri. Aramusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG