Uko wahagera

Zimbabwe Yahagurukiye Abavunjayi - 2003-11-14


Abapolisi bo muri Zimbabwe batangiye guhagurukira abavunjayi mu cyumweru gishize babasanze mu turere bakunze gukorerwamo.

M’umugi wa Bulawayo honyine abapolisi bahafashe abavunjayi basaga 30. Abo bapolisi kandi ngo banabambuye amadovize yose babasanganye bamaze no gusaka imodoka zabo.

Ubundi kugira amadovize muri Zimbabwe si icyaha. Icyaha ni ukuyagira bitanyuze muri banki zizwi.

Mu mezi yashize nyamara abanya Zimbabwe benshi bitabaje abavunjayi ahanini kubera ko guverinoma ikomeje gutanga gusa amadolari yo muri Zimbabwe 824 ku idolari rimwe ry’Irinyamerika, mu gihe abavunjayi bo bemera kurekura hejuru y’amadolari yo muri Zimbabwe ibihumbi 5 bisaga.

Ibyo byose biravugwa mu gihe Zimbabwe ibifite ibibazo by’ubukungu bikomeye. Guverinoma yari iherutse gushyiraho akanama ko gukurikirana igituma nta madovise ari muri Zimbabwe, n’icyakorwa kugira ngo icyo kibazo kirangire.

Ako kanama rero kashyize abavunjayi mu mpamvu za mbere zituma amadovize abura muri Zimbabwe.

Ako kanama kavuga kandi ko abacuruzi bo muri Zimbabwe bamwe na bo ngo barimo kubuza ayo madovize kwinjira mu gihugu. Kubera ko basabwa gukurikiza amabwiriza ya leta, ngo basaba abanyamahanga boherezaho ibicuruzwa kubishyura igice kinini mu madovize bashyira kuri konti zo mu mahanga.

Hari abasanga ariko kwibasira abavunjayi atari byo bizakemura ikibazo cy’amadovize muri Zimbabwe. Ngo ntibazatinda gushaka ubundi buryo bwo gukora kugeza igihe guverinoma izabonera ko na yo igomba kwegera igiciro cyabo. Igisubizo nyacyo ngo ni ukongera kugabanya agaciro k’idolari rya Zimbabwe no kwongera ibicuruzwa Zimbabwe yohereza mu mahanga.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG