Uko wahagera

UNICEF ngo Abana Bakoreshwa mu Gisirikari Barimo Kwiyongera - 2003-11-08


Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abana barimo gushyirwa mu gisirikari ari benshi hirya no hino ku isi.

Iyo raporo yashyizwe ahagarara ejo ku wa 5 ivuga ko abana batarageza ku myaka 18 ubu bari mu bisirikari cyangwa imitwe ya gisirikari 50 mu bihugu 15.

Iyo raporo itanga ingero nyinshi. Nko muri Chechenya abarwanya Uburusiya ngo bakoresha abana m’ugutega mines n’ibindi bisasu. Muri Colombia ho imiryango myinshi ngo igomba guhunga ingo zabo kugira ngo abana babo badashimutwa.

Muri Nepal, Sri Lanka, Birmanie, Irlande ya Ruguru n’ibihugu bimwe byo muri Afurika, abana ngo bakomeje gushyirwa mu bisirikari n’ubwo k’umugaragaro biba bivugwa ko ngo uwo muco warangiye.

Iyo raporo y’Umuryango w’Abibumbye irasaba uwo muryango gukurikirana neza intambara zibera ku isi kugira ngo utangaze abakoresha abana mu gisirikari, ndetse unabateganyirize ibihano.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG