Uko wahagera

Rwanda: SIDA Irimo Kwiyongera m'Urubyiruko rwo mu Cyaro - 2003-10-29


Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA mu Rwanda, TRAC, gifatanije n'umuryango CDC wo muri USA, buragaragaza ko umubare w'abanduye Sida mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15-24 wiyongereye cyane mu byaro kurusha mu migi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu myaka 10 ishize bwagaragazaga ko icyo kigero cyanduye SIDA mu cyaro cyari hagati ya 1 na 2%.

Ubu icyegeranyo cyakozwe n'ubushakashasi bwa CDC na TRAC muri uyu mwaka kigaragaza ko hamwe na hamwe mu cyaro urubyiruko rwanduye SIDA rubarirwa hagati ya 4 na 5%. Ibyo bigaragara ahanini ahegereye imipaka cyangwa se ahatuwe cyane.

Mu mugi ho nyamara umubare w'abanduye SIDA mu rubyiruko rw'icyo kigero usa n'aho utiyongereye. Gusa ahatuwe cyane nka Biryogo na Gikondo icyegeranyo cy'abanduye kirabarirwa muri 12%.

Impamvu ikomeye yatumye Sida iva mu mugi igana mu cyaro usanga ahanini ari uko mu mugi ari ho hibanzwe cyane m’ugushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA kurusha mu cyaro.

Indi mpamvu ni uko urubyiruko rwinshi rwagiye rujya gushakira imirimo mu migi rukaza kuyisakaza mu byaro.

Naho ku mipaka urujya n'uruza rw'abinjira n'abasohoka rutuma urubyiruko rwishora mu busambanyi.

Ikindi umuntu yakongeraho ni uko kimwe mu byongera indwara ya SIDA ari ubukene butuma abakobwa benshi bishora mu buraya kugira ngo batunge imiryango yabo cyangwa se bashobore kuriha amashuri cyangwa kuyarihira abo bava indimwe.

Hari n'abandi bakora uburaya babishowemo n'indaya zimaze gukura zibavanye mu cyaro zivuga ko zigiye kubashakira akazi mu mugi. Hari n'abatoragurwa mu migi bari gushakisha akazi bakagwa mu mutego wo gushorwa mu busambanyi.

Umwe mu bo twaganiriye akatwibwira ku izina rya Jolie, akora umwuga w'uburaya mu mugi wa Gisenyi kuva afite imyaka 13. Ubu afite imyaka 16. Yatangiye akimara guhunguka yaraburanye n'ababyeyi be.

Jolie yadutangarije ko afite umwana, kandi ko we n'umwana we banduye SIDA. Ngo yagiye mu mugi wa Gisenyi ashakisha akazi kugira ngo ashobore kubona amafaranga y'umuhinzi kuko we na musaza we na murumuna we batashoboraga kubona ingufu zo guhinga ngo babone ikibatunga. Ikindi ngo yumvaga bose batareka kwiga, ahitamo kubitangira ajya gushakisha imirimo mu mugi wa Gisenyi avuye mu Miyove.

Jolie ageze mu mugi wa Gisenyi ngo yaje guhabwa akazi n'umugore wari ufite umwana umwe ariko asa n’ukuze. Ati:

“Byabanje kunyobera. Buri munsi nabonaga atahana n'umugabo kandi agahinduranya. Nyuma yaje kurwara, noneho azana n'umugabo, mbona ansanze aho nari ndyamye amfata ku ngufu, aramwishyura. Ni uko byatangiye, akajya ancuruza, bamuha igihumbi akangaburira, akancumbikira ndetse akampaho 500 cyangwa 300. Byaje kugeraho nza kumenyera, hakaba ubwo mbonana n'abagabo 2 cyangwa 3.

Jolie avuga ko n’ubwo yanduye nta bundi buryo yabona bwamubeshaho n'abo bava inda imwe adakomeje uwo mwuga. Kuwureka kandi ngo ntibyamukundira n'aho yabona akandi kazi ngo kuko yumva atarara atabonanye n'umugabo.

Nyamara amategeko yo mu Rwanda ahana bikomeye abantu bashora abandi mu buraya. Byakabaye byiza agiye yubahirizwa. N’ubwo icyo kibazo kiriho usanga kitamenyekana cyane kuko abana bibayeho bakunze kubigira ibanga rikomeye.

Urubyiruko na rwo rwagombye kugira uruhare rukomeye m’ukwirinda kuko ikibazo cya SIDA gikomeje gutera inkeke ari nako kirushaho gutindahaza ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG