Uko wahagera

Abaganga muri Zimbabwe Baragahagaritse - 2003-10-25


Muri Zimbabwe abaganga mu bitaro bya leta bagahagaritse basaba kwongererwa imishahara.

Imyigaragambyo yabo bayitangiye ku wa kane, ikaba ikaba ireba ibitaro byose, harimo n’ibyo mu murwa mukuru Harare n’umugi wa Bulawayo.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP bivuga ko abaganga bakijya ku kazi ari abanyamahanga bakora muri Zimbabwe.

Abaganga bo muri Zimbabwe barasaba guhembwa miriyoni 30 z’amadolari yo muri Zimbabwe buri kwezi, ni ukuvuga hafi amadolari ibihumbi 5 na 300 mu baforoderi. Ubu abo baganga bahembwa amadolari 67 y’amanyamerika gusa ku kwezi.

Umuyobozi w’ishyirhaamwe ry’’abaganga bo muri Zimbabwe, Phibion Manyanga, avuga ko iryo shyirahamwe rimaze gusaba guverinoma gusubira mu mishahara yabo kenshi. Kugeza ubu ariko guverinoma ngo yarabihoreye.

Minisitiri w’ubuzima wa Zimbabwe, David Parirenyatwa, we avuga ko iyo myigaragambyo y’abaganga idashyira mu gaciro. Ngo barimo kwirutisha amagara y’abarwayi bitaho.

Abaganga n’abaforomo benshi bahunze Zimbabwe bajya gukorera mu mahanga kubera ubukene bwaho.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG