Uko wahagera

Kenya: Perezida Kibaki Yahagurukiye Abaryi ba Ruswa - 2003-10-16


Perezida Mwai Kibaki wa KEnya yaraye ashyizeho inkiko 2 zo gukurikirana abacamanza bakuru 25 bavugwaho ruswa.

Itangazo rya Perezida Kibaki ejo ryavugaga urukiko rumwe ruzakurikirana abacamanza 6 kuri 9 bagize urukiko rw’ubujurire rwa Kenya. Urundi ngo ruzakurikirana abacamanza 17 muri 36 bagize urukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kibaki yavuze kandi ko abo bacamanza bose bahise bahagarikwa ku mirimbo yabo.

Ibyo bije bikurikira raporo yo mu kwezi gushize yavugaga ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya bamunzwe na ruswa.

Ubwo yatorwaga k’uburyo budasubirwaho mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Kibaki yarahiriye kuzarwanya ruswa no kugarurira igihugu cye ikizere cy’abanyemari b’Abanyamahanga.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG