Uko wahagera

Umugore wa Mbere muri Iran Yahawe Igihembo cya Nobel - 2003-10-11


Umunya Iran kazi Shirin Ebadi ni we waraye wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Madamu Ebadi yahawe icyo gihembo kubera ukuntu adahwema guhagararira imfungwa za poritiki no guharanira uburenganzira bw’abagore, abana n’impunzi mu gihugu cye.

Shirin Ebadi abaye Umunya Iran wa mbere uhawe icyo gihembo cya Nobel. Kugeza ubu icyo gihembo kimaze guhabwa abagore 11 gusa mu myaka isaga 100 kimaze kiriho. Shirin Ebadi kandi yabaye n’Umuhisiramukazi wa mbere uhawe icyo gihembo.

Komite itanga icyo gihembo cya Nobel ivuga ko yizeye ko icyo gihembo kizigisha guverinoma ya Iran n’ibindi bihugu akamaro ko guharanira ubwisanzure.

Shirin Ebadi yamaze gusaba guverinoma ya Iran kurekura imfungwa za poritiki zose.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG