Uko wahagera

Igisirikari cy'Afurika y'Epfo Cyugarijwe na SIDA - 2003-10-08


Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’Epfo avuga ko 22% mu gisirikari cy’icyo gihugu banduye agakoko gatera indwara ya SIDA. Minisitiri Mosiuoa Lekota yemeza ariko ko ibyo nta nkeke biteye.

Minisitiri Lekota yatangaje ku wa kabiri guverinoma y’Afurika y’Epfo irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo igabanye agakoko ka SIDA mu baturage no mu gisirikari.

Minisitiri Lekota kandi yanashinje abashyigikiye guverinoma y’ivanguramoko yahozeho muri Afurika y’Epfo kuba ngo bashaka kuyidurumbanya bavuga ko igisirikari cyayo cyamunzwe na SIDA.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru muri Afurika y’Epfo rivuga ko ayo magambo minisitiri Lekota yayavuze abonana n’abahagarariye ibihugu by’amahanga muri icyo gihugu.

Mu mashyaka atavuga rumwe na guverinoma bikomye ayo magambo ya minisitiri Lekota, bavuga ko ngo kwemeza ko SIDA atari ikibazo muri Afurika y’Epfo ari ukudashyira mu gaciro no kwirengangiza ukuri.

Aho muri Afurika y’Epfo abantu basaga 1000 bapfa buri munsi bazize SIDA. Abanya Afurika y’Epfo bagera hafi kuri miriyoni 5 - ni ukuvuga 11% by’abaturage bose - bagendana agakoko kayo.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG